Kuri uyu wa 08/11/2013, mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kujya inama n’abayobozi b’imidugugu hamwe n’abashinzwe Community Policing bakaba barebaga uko umutekano wifashe no kureba uko bakomeza kuwubungabunga hakaba harimo kurwanya ibiyobyabwenge hamwe no kumenya abinjiye mu karere ka Kirehe, kandi bagatangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu kidasanzwe.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba ushinzwe ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior SPT Njangwe Jean Marie yasabye abari bitabiriye inama kuba aba mbere mu gushaka uko bakemura ibibazo bihari mu kurwanya urugomo hamwe no kurwanya ibiyobyabwenge bishobora kugaragra mu karere ka Kirehe birimo urumogi.
Akaba yanabasabye kujya bagaragaza ikibazo bahura nacyo kugira ngo babe babafashwa mu buryo bushoboka.
Nsabimana Jean Bosco, umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Cyanika mu kagri ka Mwoga ho mu murenge wa Mahama avuga ko bagiye kurushaho gukora amarondo mu rwego rwo kwicungira umutekano mu buryo busesuye, anavuga ko inama bahawe zizakomeza kubafasha kwicungira umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, Tihabyona Jean de Dieu avuga ko impamvu habaye izi nama zitandukanye ari uko hari hamaze iminsi haboneka ibibazo by’umutekano mucye bakaba bashakaga uburyo byakemuka kugirango ntibizongere, akomeza avuga ko gahunda yari ukugira ngo bashake uburyo bibutsa abaturage uko barwanya ibijyanye n’ibiyobyabwenge birimo urumogi rukunze kugaragara mu karere ka kirehe.
Iki gikorwa cyo kwigisha abashinzwe ibijyanye n’umutekano mu nzego z’ibanze bikaba byakorewe mu mirenge ya Gahara, Musaza, Kigarama, Nyamugari na Mahama.