Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Imiyoborere myiza si ukwitorera abayobozi cyangwa kubakuraho igihe bakoze nabi. « Ministre Biruta ».

$
0
0

m_Imiyoborere myiza si ukwitorera abayobozi cyangwa kubakuraho

Atangiza icyiciro cya mbere cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, minisitiri w’ibikorwa Remezo Dr. Vincent Biruta yatangajwe n’ibikorwa by’indashyikirwa abaturage batuye mu murenge wa Rongi bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza.

Minisitiri Biruta avuga ko iyo bavuga imiyoborere myiza ari ukujya inama hagati y’abayobozi n’abayoborwa, aho bashyira hamwe mu gucunga neza ibikorwa remezo, ndetse no kugira uruhare mu gushakira hamwe icyateza imbere abaturage n’igihugu muri Rusange.

Ahereye ku bikorwa by’umudugudu w’icyitegererezo wubatse ahitwa Muyebe, kandi ari mu cyaro cya Kure, ibi bikorwa bikaba birimo igishushanyo mbonera cy’uwo mudugudu, inzu zubatse ku buryo bwo gufata amazi yose ku mazu, ibigega bya Biogaz, ndetse n’ubworozi bwa Kijyambere, Minisitiri Biruta avuga ko hakenewe ko mu karere hongerwa imidugudu yujuje ibya Ngombwa byose umuturage akenera.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Vincent Biruta, avuga ko imiyoborere myiza ari yo soko y’amajyambere nk’aya bitandukanye n’abakekaga ko imiyoborere myiza ari ugushyiraho abayobozi no kubakuraho gusa, agira ati, “Ntabwo imiyoborere myiza ari ukwishyiriraho abayobozi cyangwa kugira ububasha bwo kubakuraho igihe atakoze neza, igikomeye ni ukumvikana. Imiyoborere myiza ni ugushyirahamwe ni ukugira uruhare mu iterambere ry’umuturage, hatitabajwe Leta buri munsi.

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Muyebe ariko n’ubwo nabo bishimira ibyiza imiyoborere myiza imaze kubagezaho birimo imiturire myiza ndetse n’imibereho myiza, banifuza kubakirwa amashuri kugirango abana babo baruhuke kujya kwiga i kantarange.

Mu izina ry’abari batuye mu murenge Nyabinoni bimuwe mu manegeka umugore witwa Murekatete avuga ko gutura mu mudugudu byamusubije ubuzima, ariko agasaba ko kuba barahawe ishuri ribanza, bagakwiye kubakirwa ibyumba by’amashuri by’imyaka 12, n’ikigo nderabuzima.

Minisitiri Biruta akaba yasezeranyije aba baturage kubakorera ubuvugizi ibi byose basabye bikabageraho kuko ngo byabafasha gukomeza kubungabunga n’ibyo bamaze kugeraho.

Usibye ibi kandi ngo bazanubakirwa ikusanyirizo ry’amata, ndetse n’aho gukorera fromage.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rongi buvuga ko buzakomeza kugeza ibikorwa remezo mu murenge wose ndetse no gukemurira ku gihe ibibazo by’abaturage, aho muri icyi cyiciro cya mbere cy’imiyoborere myiza hazakemurwa ibibazo by’abaturage bizakirwa byose, kuganirizwa kuri gahunda za Leta nk’ierambere ry’umurenge, imitangire ya serivisi, kurangiza imanza za gacaca, n’izaciwe n’inkiko zisanzwe n’abunzi ndetse no kumurikira abaturage ibibakorerwa, imikorere ya DASSO n’umutekano muri rusange.

Insanganyamatsiko izirikanwa muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza ikaba igira iti, “imiyoborere ibereye abaturage: umusingi w’iterambere rirambye”.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles