Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Huye: Bishimiye ko babaye aba gatatu mu kwesa imihigo banasinya indi

$
0
0

m_Bishimiye ko babaye aba gatatu mu kwesa imihigo banasinya indi

Abahagarariye inzego z’ubuyobozi mu karere ka Huye, hamwe n’abafatanyabikorwa bo muri aka karere, kuri uyu wa 18/9/2014 bahuriye hamwe bishimira umwanya bagize mu kwesa imihigo, ndetse banasinyira imihigo bazashyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2014-2015.

Uretse igikombe Akarere ka Huye kashyikirijwe na perezida wa Repubulika ubwo kagiraga umwanya wa gatatu mu kwesa neza imihigo, abari bitabiriye ibi birori bamurikiwe n’ibindi bikombe aka karere kabonye muri uyu mwaka.

Muri ibyo bikombe harimo icyo akarere ka Huye gakesha guteza imbere siporo, cyane cyane iy’abafite ubumuga, n’icyo gakesha kuba karabaye akarere ka mbere mu gutanga amasoko neza muri EAC (cyatangiwe muri Uganda).

Harimo n’icyo akarere kahawe mu mwaka wa 2012-2013 n’urwego rw’umuvunyi. Icyo gihe ngo kari kabaye aka gatatu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kurwanya akarengane. Iki gikombe ngo bacyishimiye uyu munsi kuko bakibonye vuba.

Hari n’ikindi gikombe akarere  ka huye kahawe ku bwo gufasha abafite ubumuga kwihangira imirimo, ndetse n’igikombe bahawe n’urugaga rw’abikorera rwo mu Ntara y’amajyepfo, kuko ngo bakorana neza.

Amaze kugaragariza abanyehuye ibi bikombe byose, Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’aka karere yagize ati “igihembo ni cyiza, kirashimisha, ariko gitera n’ubwoba. Gitera ubwoba kuko niba twarabaye aba gatatu ku rwego rw’igihugu, murumva nta bwinyagamburiro dufite. Tugomba gukomeza gutera intambwe tujya imbere.”

Muri iki gikorwa kandi, umuyobozi w’akarere ka Huye yasinyanye imihigo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ayobora, ndetse hamwe n’abafatanyabikorwa bakorera muri  aka karere. Ibikorwa by’imihigo y’abafatanyabikorwa bizatwara amafaranga miriyari eshatu.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yashimiye abanyehuye kuko ngo umwanya bagize wahesheje ishema intara y’amajyepfo, maze asaba ko mu gihe kiri imbere “imirenge yaba ari yo iba ishingiro ry’amajyambere.”

Aha yavuze ko aho bigeze abayobozi b’imirenge ari bo bakwiriye kuzajya bareba ibyo abaturage bafite (opportunities) hanyuma bakabibyaza umusaruro wo kubateza imbere.

Yabasabye kandi kuzakora cyane ku buryo mu mihigo y’umwaka utaha batazasubira inyuma ahubwo bagakomeza kwigira imbere. Yagize ati “uwicaye ntagwa, ahubwo aratembagara. Iyo umuntu yari yuriye akagera hejuru, iyo aguye arahababarira cyane.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles