
Bamwe mubitabiriye inama y’iminsi itatau Nyakinama ubwo barimo basura umupaka muto Rubavu
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Gen. Joseph Nzabamwita avuga ko ushaka kwiga amahoro n’iterambere uburyo bijyana akwiye gusura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi kuko ahakura amasomo menshi ku miyoborere y’ibihugu n’iterambere.
Mu rugendo abasirikare bakuru bavuye mu bihugu birindwi byo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe ry’Afurika bakoreye ku mipaka ihuza u Rwanda na kongo mu karere ka Rubavu nyuma y’ibiganiro by’iminsi itatu byari bibahurije mu kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy bavuga ko bashima ibyo u Rwanda rwubatse mu guteza imbere abaturage no kuborohereza mu kazi kabo.
Abo basirikare n’abandi bayobozi mu nzego nkuru zifata ibyemezo, babihera k’uburyo basanze umupaka muto uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi wubatse n’uburyo abaturage bakoresha irangamuntu zikorana n’ibyuma bikaborohareza ingendo batagombye gutonda umurongo hamwe n’isuku irangwa mu Rwanda.

Umujyi wa Goma bahoze bumva mu bitangazamakuru bifuzaga kureba
Basura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bavuga ko bashakaga kureba umujyi wa Goma bakunze kubona mu bitangazamakuru kubera intambara, bakaba bavuga ko urebye uburyo uyu mujyi uhagaze bigaragaza ingaruka z’intambara, bikaba bigira amasomo bibaha ajyanye n’ibyo baganiriyeho mu minsi itatau bari Nyakinama.
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi k’umunsi ukoreshwa n’abantu barenga ibihumbi 25, bamwe bakaba bakoresha irangamuntu aho bagenzurwa n’ibyuma ntibirirwe batonda umurongo, abandi bagakoresha impapuro z’inzira nabwo ntibitware umwanya nkuko bashoboye kubyibonera.
Gen James wo mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo hamwe na Lt.gen. John wa Kenya bavuga ko bashimye u Rwanda uburyo rwubatse ibikorwa byorohereza abaturage mu iterambere ndetse rugaharanira kugira isuku bagereranyije n’uko babonye umupaka wa Kongo n’u Rwanda.
Abasirikare bakuru, impuguke za kaminuza, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu nzego bwite za Leta bose bagera kuri 30 bava mu bihugu bya Israel, Rwanda, Burundi, Kenya, South Sudan, Tanzania, na Uganda nibo bitabiriye iyi nama ya kane yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere n’Ibidukikije (ACODE), Kaminuza ya Bradford ku bufatanye na Rwanda Peace Academy yayakiriye mu minsi itatu Nyakinama.