Abayobozi mu murenge wa Nkanka ho mu karere ka Rusizi barasabwa kurushaho kunoza imiyoborere, begera abo bayobora bakanabakemurira ibibazo ku gihe, kuko ari byo bizatuma abaturage bishimira ibyo bakorerwa n’abo bayobozi.
Ibi byasabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar mu kiganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’abavuga rikumvikana bo mu murenge wa Nkanka, tariki 17/09/2014.
Muri iki kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe uko bakora ngo gahunda Leta igeza ku baturage zibagereho neza kandi zinabashe gushyirwa mu bikorwa nta nkomyi, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye aba bayobozi n’abaturage kurushaho gucunga umutekano wabo cyane cyane mu kiyaga cya Kivu bafatanije n’urwego rushya rwa DASSO begerejwe anabasaba gukoresha neza inteko z’abaturage kugira ngo zikemure ibibazo by’abaturage bidasabye kugezwa ku nzego zo hejuru kugira ngo bikemuke.
Yabasabye kunoza imiyoborere kugira ngo abaturage babashe kwibona koko mu byo bakorerwa kuko nk’uko yabibabwiye, ngo nubwo bababakora ibyiza bate, igihe abaturage batabyiyumvamo nta cyo byaba bimaze, ari na yo mpamvu ikigiye gukorwa abaturage cyose n’aba bayobozi bagomba kubanza kugiganiraho bakabanza kureba niba ari cyo gikenewe koko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yanasabye abayobozi mu murenge wa Nkanka gukora ibishoboka byose bakagabanya ibibazo mu baturage hakoreshejwe inteko z’abaturage kuko ngo igihe icyemezo gifatiwe hamwe mu baturage utera ibibazo nta rundi ruvugiro aba afite kuko biba bigaragara ko ari we ukomeza kuruhanya, igihe n’abaturage bemeza ko bagikemuye ariko ugikemurirwa akanangira ntiyumve inama yagirwaga.

Umuyobozi w’akarere asaba abayobozi kurushaho kunoza imikorere
Nubwo abayobozi mu nzego z’ibanze muri uyu murenge wa Nkanka bavuga ko bakora uko bashoboye kose ngo bakemure ibibazo by’abaturage, ngo baracyahura n’imbogamizi z’abaturage bamwe bagifite imyumvire yo gutsimbarara ntibumve inama bagirwa n’abayobozi bakumva icyo bashaka ari ugukomeza gukuza ibibazo gusa.
Kuri iki kibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, madame Uwirereye Léa, avuga ko abantu nk’aba igikorwa ari ugukomeza kubereka ububi bwo kutemera inama baba bagiriwe n’ubuyobozi mu nteko z’abaturage kuko ari bo ba mbere bihombya igihe babura kwikorera imirimo yabo bagahora basiragira mu nkiko ku busa, asaba abayobozi kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage nta kintu na kimwe kibaciye intege.
Muri iki kiganiro banishimiye intambwe Akarere ka Rusizi kateye mu mwaka w’imihigo 2013-2014, aho kavuye ku mwanya wa 27 kakagera ku wa 12, bavuga ko ariko ko bagomba guharanira umwanya wa mbere.
Aba bayobozi baniyemeje gukomeza gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza aho bakiri hasi cyane, kuri 42%, bakaba biyemeje ko uyu mwaka uzarangira bari ku 100%.