Itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Niger bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi irindwi, bayobowe na Minisitiri w’ubucuruzi no guteza imbere abikorera muri iki gihugu, baratangaza ko ibyo bamaze kwigira ku Rwanda bizabafasha mu kazi kabo.
Ibi byatangajwe na Minisitiri Alma Oumarou, mu ruzinduko yagiriye mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 17/9/2014.
Yagize ati “Mu miryango yose mpuzamahanga ibijyanye n’amafaranga u Rwanda rugirwa icyitegererezo rwo n’ibirwa bya Maurice. Niyo mpamvu nasabye mugenzi wanjye Francois Kanimba ko nazana na mugenzi wanjye ushinzwe ubukungu n’abandi batandukanye barimo umujyanama wa Minisitiri w’Intebe wa Niger. Twese hamwe turi itsinda ry’abantu 12 twese twaje kwigira ku Rwanda buri wese mu gice cye kuri ubu bunararibonye bukomeye bw’u Rwanda.”
Minisitiri Alma Oumarou yavuze ko ibigo byose basuye mu Rwanda uhereye ku Kigo cy’Imisoro n’amahoro ukagera ku bijyanye n’ikoranabuhanga, byose bigaragaza urugendo rutangaje u Rwanda rurimo kandi akizera ko bizababera urugero rwiza.
Minisitriri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba, yatangaje ko aba bashyitsi bari kwigira ku Rwanda ibintu byinshi bijyanye n’amavugurura Leta y’u Rwanda yashyize mu bijyanye n’ubukungu no gukora ubucuruzi.
Ati “Ibintu bari kureba ku buryo bunononsoye icya mbere ni uburyo tworohereza abantu bashaka gutangira ubucuruzi mu Rwanda ku buryo bujyanye n’amategeko yacu, ngira ngo muzi intambwe yatewe muri urwo rwego ku buryo ubu bisigaye bikorwa mu gihe cy’amasaha atandatu kandi abantu batagombye kuva iyo bari ngo birirwe bajya gutora imirongo.”

Uruzinduko barimo ruzamara icyumweru kizarangira kuwa gatandatu babone gusubira iwabo
Minisitriri Kanimba yakomeje avuga ko ibindi bari kwigiraho ni uburyo bwo korohereza abantu kugurishanya imitungo, harimo gusaba icyemezo cyo kubaka mu mujyi, kuvugurura amategeko agenga imisoro, ivugurura ry’amategeko y’ubucuruzi harimo urukiko rwihariye rw’ubucuruzi n’ikigo cy’ubukemurampaka mpuzamahanga ku bucuruzi.
Bateganya kandi gukomeza gusura ibigo bitandukanye nk’urwego rw’umuvunyi n’ibigo by’ikoranabuhanga. Yanemeje kandi ko u Rwanda rwigiye kuri iki gihugu ku mikorere y’inzego z’ubwishingizi u Rwanda rukaba rwarabyifashishije rushyiraho amategeko yarwo.
Niger ni igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere giherereye muri Afurika y’iburengerazuba, gifite umutungo kamere nka Uranium bukinjiriza amafaranga menshi. Ariko usanga amapfa akunda kurangwa muri iki gihugu ahanini ashingiye ko ari igihugu kiri mu butayu biri mu bikidindiza.
Ibyo bikikubitaho ko cyagiye gihura n’ihindagurika ry’ubutegetsi rya hato na hato ahanini bitewe no guhirika ubutegetsi mu bihe bitandukanye.