Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Karongi: Abayobozi b’inzego z’ibanze baributswa gukoresha ikaye y’abinjira n’abasohoka

$
0
0

Mu nama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Karongi, ubuyobozi bwako n’ubw’inzego z’umutekano bugakoreramo bwasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko bagomba kongera gushyira imbaraga mu kwibutsa abayobozi b’imidugudu ko bagomba kwita ku gukoresha agakaye k’abinjira n’abasohoka kuko ngo bigaragara ko abantu basigaye binjira bakanasohoka uko bashatse muri imwe mu mirenge y’ako karere.

m_Abayobozi b’inzego z’ibanze baributswa gukoresha ikaye y’abinjira

Urugero bibanzeho cyane n’umuryango w’abantu batanu ugizwe n’umugore, umukobwa umwe mukuru n’abana batatu uherutse gutahuka mu buryo butazwi nyuma y’icyumweru n’igice bakawufata ku wa gatanu w’icyumweru gishize ushaka gusubira muri Congo. Uyu muryango wari warinjiye bucece mu gihugu ngo ukaba wari wahanye gahunda n’abashi bo muri Congo ko bahurira ku Kivu mu Murenge wa Mubuga bakawutwara mu bwato bakawusubiza muri Congo.

m_Abayobozi b’inzego z’ibanze baributswa gukoresha ikaye y’abinjir2

Mu gihe aho wagiye uca hose mu kwinjira mu gihugu nta na hamwe wari wanditse mu dukaye tw’abinjira n’abasohoka mu midigudu, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mubuga bo ngo bakaba barihutiye gutabaza ubuyobozi bamaze kubona ko uwo muryango w’abantu batanu ugiye gusubira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo maze inzego z’umutekano zihita ziwugarura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasabye abayobozi b’imirenge kwitondera ibintu nk’ibi kuko baba batazi ikigenza abantu nk’abo. Mu gihe bamwe mu nzego z’umutekano bari mu nama bavugaga ko abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu basigaye bakoresha abagore n’abakobwa, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, we akaba yababwiye ko imibare igaragaza ko hasigaye hatahuka cyane abagore n’abana. Yagize ati “ Mwakwibaza aho abagabo babo baba basigaye none mukanatekereza kukiba kibagenza.”

Si kubatahuka bava muri Congo gusa hagaraga ikibazo mu Karere ka Karongi kuko no mu miryango cumi n’icyenda y’abahungutse bavuye muri Tanzaniya yari yaroherejwe gutura muri ako karere ngo hasigaye cumi n’ibiri gusa, naho igera muri irindwi ikaba yaragiye mu buryo butazwi. Cyakora ariko, Mukabalisa Simbi Dative, avuga ko baje gukurikirana iyi yo bagasanga yaragiye mu Ntara y’Uburasirazuba ngo isangayo bene wabo cyangwa se igakurikirana aho bashobora kubona imirimo n’ubutaka bwiza ku buryo bworoshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akaba asaba ubuyobozi bw’imirenge gukaza ingamba mu kubungabunga umutekano, by’umwihariko ariko abihanangiriza ababwira ko nta muntu wagombye kurara mu mirenge yabo batamuzi. Yabasabye gukangurira inzego z’ubuyobozi bayobora gutanga raporo umunsi k’uwunda w’abantu baba bagiye kurara mu mirenge yabo na bo bakazigeza mu nzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira abashobora guhungabanya umutekano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles