Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gatsibo: Abagize umutwe wa DASSO basabwe ubufatanye n’abaturage

$
0
0
m_Gatsibo Abagize umutwe wa DASSO basabwe

Abagize umutwe wa DASSO mu karere ka Gatsibo bahabwa amabwiriza nyuma yo kurahira

Ubwo bari mu muhango wo kurahira kuri uyu wa kane tariki 11 Nzeli 2014 mbere yo gutangira imirimo yabo, abagize umutwe wa DASSO mu karere Gatsibo basabwe kuzagaragaza ubufatanye hagati yabo n’abaturage bagiye kurindira umutekano.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gatsibo Major Nzabonimpa Gaethan, mu ijambno rye yasabye abagize uyu mutwe wa DASSO kuzagira ubufatanye hamwe n’izindi nzego, ababwira ko imbaraga bavanye mu nyigisho bamaze guhabwa bakwiye kuzigararagaza aho bagiye gucunga umutekano w’abaturage.

Yagize ati:” Imyitwarire yanyu igomba kugendana n’indangagaciro y’ubunyarwanda mu kurushaho gusigasira umutekano w’igihugu n’abagituye, niyo mpamvu mukwiye kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose mu kabera urugero abo mugiye kurindira umutekano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise mu ijambo yagejeje kuri aba bagize umutwe wa Dasso, yabasabye kubaha abayobozi babo, ababwira ko bitagomba kugarukira ku bayobozi gusa ko ahubwo bagomba kubaha n’abo bashinzwe kurindira umutekano.

Uyu mutwe wa DASSO wibukijwe inshingano zawo ndetse n’amategeko agenga akazi kabo, bakaba babwiwe ko aka kazi badakwiye kukabangikanya n’indi mirimo ishingiye ku nyungu zabo bwite cyanwa imirimo yatuma babogama mu kazi bashinzwe.

Abagize uyu mutwe wa DASSO mu Karere ka Gatsibo bose hamwe ni 110. Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Umukuru w’Ingabo n’uwa Polisi mu karere ka Gatsibo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles