Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Karongi: Abakozi ba DASSO barasabwa guca kure ibikorwa bishobora gutuma Abanyarwanda babatera icyizere

$
0
0

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2014, mu Karere ka Karongi habaye umuhango wo kurahiza abakozi b’uwego rushya rw’umutekano mu Karere, DASSO, maze ubuyobozi bw’Akarere bubasaba gushyira imbere gukunda igihugu no gukunda abaturage mu byo bakora byose kugira ngo batazahita babatera icyizere.

m_Abakozi ba DASSO barasabwa guca kure ibikorwa bishobora gutuma Abanyarwanda babatera icyizere

Dasso muri karongi

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ahanura DASSO mbere y’indahiro yagize ati “Mumenye ko mutari abacanshuro! Si ikiraka muriho muje gukorera Abanyarwanda.” ingero za tumwe mu turere aho aba DASSO batangiye kugaragara mu bikorwa bigayitse birimo ubutekamutwe n’ubujura, akaba yabwiye aba DASSO bazakorera mu Karere ka Karongi ko batifuza ko bazagaragara mu bikorwa nk’ibyo, ahubwo ko akarere gashaka ko barangwa n’ikinyabupfura n’isuku. Mayor Kayumba Bernard ati  “ Ntitwifuza kubabona mu bikorwa bibandagaza cyangwa ngo uwo mwambaro tuzabone wahindanye.”

Kayumba akaba yababwiye ko akarere kadashaka kuzabumva na rimwe mu bikorwa bijujubya abaturage, mu biyobyabwenge, ubusinzi, gufata abana n’abagore ku ngufu n’izindi ngeso mbi zanduza isura y’akazi bakora. Yabasabye kandi kuba intangarugero ku baturage bahereye mu ngo zabo.

Ikindi ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi yibukije aba bakozi b’urwego rushya rushinzwe umutekano mu turere ko baje kurinda ibyo igihugu cyagezeho bakaba bagomba kwirinda kujya mu bikorwa bigambanira igihugu. Mayor Kayumba Bernard akaba yagize ati “Umudaso ni umurinzi w’ibyo igihugu kimaze kugeraho akaba agomba no kukitangira bibaye ngombwa. Ntidushaka kuzabumva mugambanira igihugu cyangwa ngo mube ibikoresho by’abashaka kugihungabanyiriza umutekano.” Yakomeje agira ati “Izo ngeso mbi uzizanye iwacu ntiwarama.”

Twagirimana Védaste, Umwe mu badasso bagiye gucunga umutekano mu Karere ka Karongi, avuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo abaturage batazabitiranya na local defenses zahoze zicunga umutekano. Ibi akabivugira ko hari bamwe muri uwo mutwe bakoraga ibikorwa bitabubahisha bigatuma abaturage bagenda bawutera icyizere. Yagize ati “Nk’uko n’izina ritandukanye twe tuzakora ku buryo butandukanya n’abalokodefinsi. Tuzakora kuburyo twihesha agaciro kandi dukorera abaturage.”

Aba bakozi ba DASSO bazakora akazi ko kurinda umutekano ni mirongo itandatu kongeraho umukozi w’Akarere ka Karongi wari usanzwe ashinzwe umutekano w’akarere (Security Officer) ari na we uzaba ayoboye uwo mutwe mu karere. Muri buri murenge bakaba boherejemo abadaso batatu ndetse bagira n’abandi bashing kurinda ibiro by’akarere n’ahandi hantu hari ububiko cyangwa ibindi bintu bifite inyungu rusange ku baturage b’Akarere ka Karongi kugira ngo hatazagira ababyiba cyangwa ngo babyangize.

Aba badaso batangiye akazi kabo ngo bakaba babaye bahaye igihe cy’amezi atatu cy’igerageza kugira ngo barebe ko bose bashoboye inshingano zabo neza. Iki gihe nikirangira ngo bakaba bazasinya kontaro z’imyaka itanu nk’uko amategeko abiteganya. N’ubwo kuri ubu babaye bashyizeho abakuriye abandi, muri icyo gihe ngo bazaba basa n’abangana noneho nyuma y’igihe cy’igerageza ngo akazaba ari na bwo bahabwa inshingano hakurikijwe raporo z’imikorere ya buri wese.

Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bwaba ubwa gipolisi n’ubwo ingabo z’igihugu bukaba bwabijeje kuzabafasha mu rwego rwo kubamenyereza inshingano z’umutekano kuko ngo bakiri bashya. Bwababwiye ko bazajya babwiyambaza igihe cyo hagize ikibagora mu nshingano zabo zo kurinda umutekano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles