Ubwo urumuri rutazima rwagezwaga mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo
kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20
Hirya no hino mu Rwanda, imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi igeze kure. Mu murenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo naho imyiteguro irarimbanyije. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Nyakana Oswald we asaba abaturage bo mu murenge ayobora kuzitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo.
Tariki 4/4/2014 Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Gatsibo, akagari ka Mugera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka bibafasha gusobanukirwa kurushaho amateka arebana na Jenoside yakorewe abatutsi, bikanabongerera ingufu zo gukumira ikibi.
Aba baturage bemeza ko ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo bituma barushaho gusobanukirwa n’amateka mabi yaranze urwanda, bagakuramo ingufu zo gukumira ikibi.
Uwitwa Hakuzimana Gervais agira ati:” Icyunamo ni umwanya wo kurushaho kwegera no guhumuriza abacitse ku icumu basizwe iheruheru na Jenoside, muri iki gihe cyo kwibuka tugerageza kubafasha mu mirimo itandukanye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo Nyakana Oswald, asaba abaturage kuzitabira ibiganiro ijana ku ijana. Ngo inyigisho zari zisanzwe zitangwa zizaherekezwa n’amafilme arebana n’uko jenoside yagenze kugira ngo abaturage bazarusheho gusobanukirwa ububi bwayo.
mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu murenge wa gatsibo hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo; Kubakira bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside, gusana inzu zangiritse hamwe n’ibiganiro bizatangwa.