Mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa 03/04/2014 hashojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kirehe, ryari rimaze iminsi igera kuri ine aho ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, gutanga serivise inoze n’ubufatanye ni inkingi yo kwigira”.
Muri iri murikabikorwa ngo ni uburyo bwo kwerekana ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu karere bityo abatuye aka karere bakabimenya, iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na JADF y’akarere ka Kirehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu avuga ko iki ari igikorwa gikorwa buri mwaka mu rwego rwo kwereka abatuye aka karere ibikorwa bya buri munsi bikorerwa iwabo bafatanyije n’abafatanyabikorwa kugira ngo abahatuye n’abatahatuye bamenye ibigakorerwamo, akomeza avuga ko icyo bisize ari uburyo bwo kuzamura ubukungu bw’akarere.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bashishikariza abafatanyabikorwa batandukanye kuba baza bagakorera ibikorwa byabo mu karere ka Kirehe, bakaba bahashora imari yabo mu rwego rwo kuhakorera ibikorwa bitandukanye.
Bamwe mu bari bitabiriye imurikabikorwa ryabereye muri Kirehe bavuga ko bahigiye byinshi kandi ngo icyagaragaye ni uko abantu babamenye muri rusange bakamenya n’ibyo bakora, bityo bakaba babona hari byinshi baryigiyemo.
Muri iri murikabikorwa kandi hahembwe imirenge yitwaye neza muri Kagame Cup, ikipe y’umurenge wa Kigina ihabwa igikombe, seritifika, umupira n’ibihumbi ijana kubera kwitwara neza muri aya marushanwa.
Imurikabikorwa mu karere ka kirehe ribaye ku nshuro ya kane, ribaye mu gihe hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, hahembwa abafatanyabikorwa batandukanye,ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwari gufite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, gutanga serivise inoze n’ubufatanye, ni inkingi yo kwigira”.