Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Uburengerazuba yibanze ku kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi

$
0
0

Kuri uyu wa 4 Mata

Kuri uyu wa 4 Mata 2014, habaye inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Uburengerazuba yasuzumaga uko umutekano wari wifashe muri aya mezi atatu ashize, irebera hamwe aho imyiteguro y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi igeze, isuzuma aho imihigo ya 2013-214 igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse inavuga ku bijyanye n’imyitwarire y’abayobozi.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’Intara y’uburengerazuba yibanze cyane by’umwihariko ku kureba uko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi  irimo kugenda. Ubuyobozi bw’intara bukaba bwasabye ababishinzwe kureba uburyo ubuhamya buzatangwa bwajyana n’ingingo yo kwibuka biyubaka binyuze muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira, avuga ko bidakwiye ko gutanga ubuhamya biharirwa abacitse ku icumu rya genocide gusa. Yagize ati “Tugomba kubihuza na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ nta kigomba gusiga ikindi. Nituguma rero guhirira ubuhamya abacitse ku icumu bonyine ntekereza ko iteka tuzajya duhora twumva ari iby’abacitse ku icumu, ari iby’abarokotse.”

N’Ubwo abari bari muri iyo nama bemeranyijwe na Guverineri Mukandasira ko ubuhamya bukwiye gutangwa na bose dore ko abacitse ku icumu batanashoboraga kubibona byose kandi bari bihishe,  Kabanda Innocent, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, we ngo asanga ubuhamya bwagombye gutangwa mu byiciro bitatu. Agira ati “Umuntu yagombye kuvuga ibyamubayeho ntacyo yongeyeho nta n’icyo agabanyijeho, akavuga uko ahagaze ubu hanyuma akavuga aho yifuza kugera.”

Naho ubuyobozi bw’Intara n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano ku rwego rw’intara bukaba bwasabye abayobozi b’inzego z’ibanza gukora ibishoboka byose kugira ngo mu cyumweru cyo kwibuka ntihazagire abahungabanya umutekano w’abandi.

Mu ntara y’Uburengerazuba muri aya mezi atatu ashize hakaba ngo haragaragaye ibyaha magana inani na mirongo itatu na bitatu. Ibyinshi muri ibyo byaha ngo bikaba ari ibyo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge no gusambanya abana. Kuri ibyo byaha ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba buvuga ko impfu mirongo itanu n’enye zaturutse ku biza n’ubwiyahuzi.

Muri iyi nama kandi inzego z’umutekano zikaba zibukije abanyamanganshingwabikorwa b’imirenge zibishimangira ko ntawemerewe gufungira abaturage ku murenge. Babasabye ko igihe hari ukekwaha icyaha bazajya bihutira kumushyikiriza inzego zibishinzwe bitaba ibyo na bo bagashyikirizwa ubutabera kuko gufunga utabyemerewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles