Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rusizi:Intore zirasabwa guha agaciro ibikorwa byo kurugerero

$
0
0

Hagamijwe kureba uko ibikorwa by’intore zo kurugerero bihagaze nyuma y’amezi abiri zitangiye imirimo itandukanye mu tugari twabo, komite mpuza bikorwa ku rwego rw’akarere ka Rusizi ishinzwe gukurikirana imikorere y’izi ntore irasaba izi ntore zo mu murenge wa Kamembe na Gihundwe kwikubita agashyi bakitabira ibikorwa by’urugerero kuko ngo bigaragara ko hari benshi batakicyitabira ibi bikorwa bigirira igihugu akamaro, kuruhande rw’izi ntore zivuga ko zibangamirwa n’ababyeyi bazo babasaba kubafasha imirimo ariko ababyeyi nabo bagahakana ibyo abana babavugaho.

Ababyeyi barahakana ko babuza abana kujya kurugerero

Ababyeyi barahakana ko babuza abana kujya kurugerero

Nyuma y’amezi 2 ashize intore zo kurugerero zitangiye ibikorwa by’iterambere bitandukanye hirya no hino mu tugari, komite mpuza bikorwa ishinzwe kuzikurikirana ku rwego rw’akarere ka Rusizi iranenga imikorere y’izi ntore kuko bamwe batakicyitabira ibikorwa byo kurugerero, ni muri urwo rwego umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar yavuze ko bibaza aho intore zo kurugerero  zagiye bikabayobera, abasaba kugaragaza impamvu zo kutitabira ibikorwa byo kurugerero kandi yanabasabye kujya bakora ibikorwa bigaragara  Atari ukurangiza umuhango ndetse bakagira n’igihe cyo kubikurikirana.

 intore zirasabwa guha agaciro ibikorwa byo kurugerero

Kuruhande rw’ intore zo kurugerero, zigaragaza imbogamizi bahura nazo zibabuza kwitabira urugerero uko bikwiye aho batunga ababyeyi agatoki bakavuga ko ngo babatererana mu kazi ko murugo kandi aricyo gihe baba babonye cyo kubafasha mugihe baba barangije amashuri, usibye ibyo, ngo nabitabira Babura ibikoresho byabafasha gukora ibikorwa byo kurugerero, icyakora ngo hari n’abagenzi babo batitabira ibikorwa byo kurugerero bakavuga ko ngo baba bagiye mu biraka abandi ngo ntibazi ibyo baba bahugiyemo ubu bwitabire buke bwashimangiwe nanone n’abayobozi b’utugari bakurikirana izi ntore umunsi kuwundi.

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye ibi biganiro  bavuga ko izi ntore zo kurugerero zibeshyera ababyeyi kuko ngo hari igihe babakangurira kwitabira ibikorwa byo kurugerero bakababwira ko nta nyungu ibirimo nkuko bitangazwa  n’umubyeyi Mukagakwaya Salama.

Mu karere ka Rusizi hatojwe intore 2297, abitabiriye ibikorwa byo kurugerero ni 1986,bamwe muri aba hari abasubiye kwiga , abimutse batakibarirwa muri aka karere n’abandi bahura n’ibibazo by’uburwayi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles