Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rubavu: Abanyamahanga batuye Rubavu batangiye gufotorwa ngo bahabwe ibyangombwa byo gutura mu Rwanda

$
0
0

rubavu

Abanyamahanga barenga 640 basanzwe bakorera mu karere ka Rubavu bahatuye batangiye igikorwa cyo kwifotoza kugira ngo bazahabwe ibyangombwa by’abanyamahanga batuye mu Rwanda.

Ubwo twaganiraga na Mugabo Bosco umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yatangaje ko iki gikorwa kizamara iminsi 3 mu karere ka Rubavu, naho ku munsi wa mbere bakaba bashoboye kwakira abarenga ijana mu kwifotoza ndetse bakira n’abandi bacikanywe no kwibaruza bagera kuri 60.

Mugabo avuga ko iyi karita izahabwa abanyamahanga baba mu Rwanda izabafasha kubona ibyangombwa bimwe bataheshwaga n’igipapuro bahabwaga kitwa Green Card, kuba iyi karita ikoze mu buryo bujyanye n’ikoranabuhanga ngo birimo kuzoroshya  kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuyikoresha muri banki no mu bwishingizi ndetse itume bahabwa n’izindi serivisi.

Mugabo avuga ko nyuma yo kwifotoza ngo abashaka ikarita bazajya bayihabwa bitarenze iminsi 3 ariko ikazajya igura amafaranga ibihumbi bitanu nkuko igipapuro cya Green Card cyari gisanzwe kigurwa.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwifotoza ku banyamahanga baba mu Rwanda kugira ngo bazahabwe ibyangombwa bizarangira taliki ya 20/3/2014, mu karere ka Rubavu abahatuye bakaba bavuga ko bishimiye iyi karita kuko yoroshye gutwarika ikindi ngo izajya iborohereza kubona serivisi zo mu Rwanda.

Juma, umunyekongo utuye mu Rwanda ariko ukorera mu mujyi wa Goma avuga ko gukoresha passport cyangwa icyangombwa cya CEPGL gitwarika nabi ndetse kikaba cyasaza, kuba bagiye guhabwa ikarita imeze nk’irangamuntu yo mu Rwanda ngo ni ibintu byiza.

Umubare munini w’abanyamahanga baba mu karere ka Rubavu ni abanyecongo kubera ikibazo cy’umutekano wabo benshi bagahitamo kuza gutura Gisenyi bakorera Goma aho benshi batuye mu gace kiswe RCD.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles