Mu murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa 6 Werurwe uyu mwaka wa 2014, hakozwe isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 n’itsinda riturutse ku rwego rw’Akarere, ngo harebwe aho Umurenge ugeze ushyira mubikorwa imihigo.
Ni muri gahunda yo kureba aho imirene igeze ishyira mu bikorwa imihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge aba yarasinyanye n’Umuyobozi w’Akarere nawe akayisinyana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda.
Akarere ka Gatsibo kamaze kugira umuco wo gukurikirana imihigo ku nzego zose z’Akarere guhera ku tugari, imirenge ndetse n’Akarere nyirizina.
Uyu murenge wa Muhura ufite ibikorwa by’iterambere byinshi bitandukanye birimo ibigo by’imali nka Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage, za Sacco ndetse na Equity bank, hari kandi amashuri, Isoko rya kijyambere ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere burimo kawa ndetse n’inka za kijyambere.
Muri iryo suzuma hanasuwe umugabo witwa Kalisa Christophe, akaba ari umuturage w’intangarugero witeje imbere mu buryo bugaraga muri uwo murenge, ndetse akaba anafite ibikorwa by’iterambere bifatika birimo; Inka za kijyambere eshatu, Biogaz, akarima k’igikoni ka kijyambere n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Uyu muturage avuga avuga kandi ko abona amata bitamugoye ndetse akaba anabona ifumbire akura mu mase y’inka ze, akaba anafite amashyiga ya rondereza acanwa n’ingufu zikomoka kuri biogas, akavuga ko yaciye ukubiri no gucana inkwi muburyo bwo kutangiza ibidukikije.
Umurenge wa Muhura ufite ibikorwa bitandukanye cyane cyane byiganjemo ubuhinzi bwa kawa, ibyo bigatuma uza ku isonga mu kweza kawa nyinshi muri aka karere Gatsibo.