Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kamonyi: Abakozi barasabwa gukora cyane bakagera ku mihigo

$
0
0
Umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques arasaba abakozi gukora cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2015/2016 kuko ariyo yihutisha iterambere.

Umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques arasaba abakozi gukora cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2015/2016 kuko ariyo yihutisha iterambere.

Tariki 24/8/ 2015, abakozi b’akarere n’abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge basinyiye imihigo  bazageraho imbere y’umuyobozi w’akarere. Imyinshi muri iyi mihigo irasaba ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya yo.

Mu mihigo 68 y’akarere, harimo izakorerwa ku rwego rw’imirenge, nko kongera umusaruro w’ubuhinzi, gukingira inka indwara y’igifuruto,  kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kugarura abana bataye amashuri, kubaka rondereza na Biogaz, gukemura ibibazo by’abaturage, kunoza imitangire ya serivisi, gutera ibiti n’ibindi.

Kugaragaza imihigo bizamanuka bigere no ku kagari, ku mudugudu no ku muturage. Rutsinga aratangaza ko guhiga ari bumwe mu buryo bwo kwihutisha amajyambere y’igihugu kuko buri wese ku rwego rwe hari ibyo aba yiyemeje kuzageraho.

Aragira ati “ibi byose biradusaba gukora cyane kugira ngo tugere ku iterambere tutizigamye.  Nutaratera imbere ngo abone ibyakeneye byose, arahabonera ibimenyetso by’uko bishoboka”.

Umuyobozi w’akarere yasabye abakozi kudatinda ku mwanya wa 28 akarere kagize mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015,  kuko ngo mu gihe bakora n’ahandi baba bakora.  Ati “ Agaciro uhaye imihigo, ni narwo rwego uyesamo”.  Ku bw’ibyo arabasaba gushyiraho ingamba zo kugera ku mihigo ku buryo mu isuzuma bazaba barayigezeho.

Bamwe mu baturage batangaza ko batunguye n’umwanya akarere ka Kamonyi kagize mu mihigo y’umwaka ushize, aho bavuga ko ibyo basabwaga babikoze, ahubwo barakeka ko ubuyobozi aribwo butahiguye ibyo bwari bwiyemeje.

Umwe mu batuye akagari ka Muganza mu murenge wa Runda, aragira ati “badusabye kujya muri Mituweri turabikora, badusaba umusanzu wo kubaka amashuri turawutanga, twubatse rondereza  n’uturima tw’igikoni; buriya ubuyobozi nibwo buzi aho byapfiriye.

Gahunda y’imihigo yatangiye muri 2006, buri rwego rw’ubuyobozi ruteganya ibikorwa ruzageraho mu gihe cy’umwaka rukurikije ingengo y’imari rufite.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles