Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamagabe: Abaturage babashije kwesa imihigo ariko ngo ntibibahagije

$
0
0

Abaturage nubwo babashije kwesa imihigo ugereranyije n’ibihe byashize, ngo ntibibahagije bitewe n’uko bumva ko hari byinshi batarabasha kugeraho.

Umwaka w’imihigo ushize wa 2013-2014, akarere ka Nyamagabe kari kasubiye inyuma kajya ku mwanya 21 mu turere 30, ariko muri uyu mwaka wa 2014-2015 kakaba kari kabashije kwikubita agashyi kakaza ku mwanya wa 7, gusa ngo ku baturage barifuza kongera kujya kaba akambere.

Nzamurambaho Daniel, umuturage utuye mu murenge wa Gasaka, akagari ka Kigeme, umudugudu wa Munombe, yatangaje ko abaturage bari babarabajwe n’uko akarere kabo kasubiye inyuma kari gasanzwe ari indashyikirwa.

Yagize ati “Ubushize twabaye aba 21 turababra cyane, twari tumaze imyaka myinshi tuba abambere, turangije tuba abanyuma twibazaga ese habaye iki, kandi abaturage barahari, abafatanyabikorwa abayobozi bikatuyobera.

Nzamurambaho yakomeje avuga ko nkabaturage bagikeneye kugera ku iterambere ryinshi bafatanyije n’ubuyobozi babasha kurushaho kwesa imihigo.

Yagize ati “Turashakako meya dufatanya ibintu byose bishoboka, ahubwo n’uriya mwanya wa 7 ntabwo tuwemera, turashaka uko twari turi kuko twigeze kuba abambere inshuro eshatu, kandi dufatanije byose birashoboka.”

Abaturage ngo nubwo bageze kuri byinshi mu nzego zose, ari iz’ubuzima, ubuhinzi, n’ibindi ariko ngo baracyakeneye ubufasha mu kugezwaho ibikorwa remezo byinshi birimo, amashanyarazi, amazi n’imihanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles