Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara: Bizeye guhigura neza imihigo ya 2015-2016

$
0
0

Gisagara: Bizeye guhigura neza imihigo ya 2015-2016

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bukurikije gahunda bufite uyu mwaka, burahamya ko imihigo izeswa neza kuruta umwaka ushize kakagarukana umwanya w’imbere.

Ibi ubuyobozi burabitangaza mu gihe bamwe mu baturage b’aka karere bagaragaza ko batishimyiye umwanya akarere kabo kajeho mu mihigo, aho kasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Rutikanga Innocent wo mu murenge wa Kansi ati “Oya rwose umwanya twajeho ntushimishije, twasubiye inyuma,mbona bidakwiye, turagomba gukora iyo bwabaga tugasubira imbere”

Aba baturage bavuga ko batishimiye umwanya bajeho mu mihigo kandi bavuga ko byose babigiramo uruhare, bityo bagasanga ari ngombwa kongera imbaraga mu mihigo yabo kuko ari nayo ifasha akarere kuzamuka.

Nanone ariko n’ubwo aba bavuga ko baba babigizemo uruhare, hari abandi bavuga ko kuba imihigo itagerwaho, ari uko abaturage batayigiramo uruhare igihe itegurwa ngo babe aribo bana ibikwiye gukorwa hakurikijwe uturere, imiterere yatwo n’ibihakorerwa.

Rukabu Jean Pierre ati “Jye mbona iriya mihigo itegurirwa hejuru maze tukabwirwa ibyo tugomba kuzakora, ahubwo yagakwiye kujya igenwa n’abaturage bakaba aribo bareba icyakorwa hakurikijwe ibyo dukeneye”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi we avuga ko impamvu yatumye batesa imihigo yabo uko babyifuzaga, ari uko babanje kwita ku bikorwa remezo akarere katagiraga nko gutunganya imihanda, amashanyarazi no gukwirakwiza amazi n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, akaba avuga ko ibi bikorwa bizazamura amanota mu mihigo 2015-2016 kuko bizaba byuzuye, aho uyu mwaka wo igenzura ryakozwe bitararangira bikabasubiza inyuma.

Ariko na none ngo bagiye kongera ingufu bafatanya n’abaturage mu bikorwa byo gukurikirana uburyo besa imihigo.

Ati “Ibikorwa dufite kurangiza uyu mwaka bizaduhesha amanota kuko ni ibizazamura cyane akarere, ikindi kandi tuzafatanya cyane n’abaturage turebera hamwe ibikenewe kandi bikorwe neza”

Igikorwa cyo kugaragaza uko uturere twesheje imihigo cyabaye tariki ya 15 Kanama 2015; akarere ka Gisagara kakaba karaje ku mwanya wa 12 mu gihe mu mwaka wabanjirije uyu kari kaje ku mwanya wa7.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles