Ngo impeshyi n’iminsi mikuru bihembera ikorwa ry’ibyaha, byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke nyuma y’inama y’umutekano,ya tariki ya 19 Kanama 2015.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, kamali Aime Fabien, yavuze ko ibyaha byazamutse mu mubare ugereranyije n’andi mezi ashize mu karere ayoboye, agasanga biterwa n’uko mu gihe cy’impeshyi abantu baba bafite ibirori bitandukanye birimo ubukwe, abasura abana babo n’ibindi.
Ngo ibi biza byiyongera ku kuba mu gihe cy’impeshyi abantu benshi nta mirimo myinshi baba bafite, bigatuma bagira umwanya w’amakimbirane ndetse abandi bakabona uburyo bwo kunywa inzoga zishobora kubakoresha ibyaha.
Yagize ati “muri iki gihe cy’izuba abantu nta kazi kenshi baba bafite kujya mu makimbirane bikabanguka ndetse bamwe birirwa mu birori bitandukanye ku buryo birirwa banywa amayoga abafite intege nkeya zikabatera gukora ibyaha, niyo mpamvu ibyaha byazamutse ugereranyije n’andi mezi”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, yavuze ko n’ubwo ibyaha byazamutse mu mubare, ibyaha bikomeye bitigeze bizamuka, hakaba hashyizweho ingamba zikomeye kugira n’ibyo bito bikumirwe, umutekano ukomeze usagambe.
Yagize ati “twashyizeho ingamba mu gukomeza gukaza amarondo, tuzakaza mu gucunga uburyo bwo gufunga no gufungura utubari mu masaha yagenwe, inzoga zitemewe tukazimena,turashyiraho uburyo bwo kwigisha ingo zibanye nabi kugira ngo dukumire gukubita no gukomeretsa ndetse no guhagarika impanuka zikomeje kubera mu nzira isohoka mu ishyamba ya Nyungwe”.
Muri uku kwezi kwa kanama kutararangira mu karere ka Nyamasheke hamaze kugaragara ibyaha bisaga 32 mu gihe ukwezi gushize kwa Nyakanga byari 28. Ibi byaha bikaba byiganjemo, gukubita no gukomretsa, kwica, ubujura,impanuka, gufata ku ngufu, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.