Perezida wa Njyanama ya karongi Nsanzabaganwa Emile aganira n’abari mu mwiherero
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, abajyanama n’abafatanyabikorwa mu mwiherero w’iminsi ibiri bakoreraga Rubavu, basanze kudakorera hamwe ariyo ntandaro yo kutesa imihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Francois Ndayisaba avuga ko icyatumye imihigo itagenda neza bakaza ku mwanya wa 29 mu mihigo ya 2014-2015 ari imikoranire itaragenze neza bigatuma uwari umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard ava mu mirimo naho abasigaye bagacika integer yo gukora ibyo bashinzwe.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Francois Ndayisaba(uwambaye ishati y’umweru) yumva ibitekerezo by’abajyanama
“habaye imikoranire hagati ya nyobozi itarumvikanye bigatuma umuyobozi ‘akarere yegura ndetse n’abasigaye bagira ikibazo, akarere karangwa n’amatiku. Ubu icyo dukuye mu mwiherero tugomba gushyira hamwe tugatahiriza umugozi umwe tukareba igiteza imbere umuturage.”
Vedaste Kuzabaganwa ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi witabiriye umwiherero, avuga ko icyangije imihigo y’akarere ka Karongi harimo guhiga ibikorwa bidafitiwe amafaranga bikadindira.
Bamwe mu bajyanama n’abakozi b’akarere ka Karongi mu mwiherero Rubavu
“inkingi y’ubukungu niyo igira amanota menshi, ibikorwa remezo ntibyakozwe ngo birangire igihe, bituma dusubira inyuma, ubwisungane mu kwivuza ntitwageze ijana ku ijana, gusa twizera ko ingamba twafashe zizatuma bikosoka.”
Kuzabaganwa avuga ko zimwe mu ngamba zizatuma bashobora kwesa imihigo no gusubirana umwanya bahozeho ari ugutangira ibikorwa by’imihigo kare, kwishyura ubwisungane mu kwivuza bigakorerwa kuri konti, umuturage akizera ko amafaranga yishyuye agera aho ateganyirijwe.
Abari mu mwiherero bakaba bafashe imyanzuro igaragaza ko umuyobozi uzajya atubahiriza inshingano ze azajya asimbuzwa, naho uzajya agira munsi 60% mu mihigo azajya afatirwa ibyemezo, naho imihigo yo mu bukungu isaba amafaranga ngo izajya ikorwa kare ku buryo mu kwezi ku Kuboza imwe mu mihigo igomba kuzajya iba igeze kuri 70%.