Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko abakozi bose b’ako karere batewe ipunwe n’umwanya wa 17 akarere kabonye mu mihigo y’umwaka wa 214-2015, kqvuye ku mwanya wa 9.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ubwo yasinyanaga imihigo y’umwaka wa 2015-2016 n’imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 18 Kanama,yavuze ko kuba akarere karavuye ku mwanya wa 9 kakaza ku mwanya wa 17, bigaragaza ko byose bishoboka, kandi ko buri karere kose gakora gaharanira kuza mu myanya ya hafi.
Yagize ati:“Ngirango mwabonye ko byose bishoboka. Kuva ku mwanya wa 29 mu mihigo yabanje tukaza ku mwanya wa 9, hanyuma tukawuvaho tugasubira ku mwanya wa 17! Ubu dusubiye inyuma gato kugirango dusimbuke kurushaho”.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’ubwo abayobozi bakora baharanira gusimbuka ngo bave ku mwanya bavuga ko utabashimishije, ngo bagomba kwibuka ko ari ugusimbuka basimbukanye n’abaturage babo.
“Ariko mwibuke ko tugomba gusimbuka dusimbukanye n’abaturage bacu, kuko nusimbuka ukabasiga uzagaruka inyuma kubareba cyangwa ugende ugiye”.
Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko umwanya bagize n’ubwo utabanejeje kuko ngo atariwo bari biteze, ngo byabahaye isomo ko bagomba gukora cyane kugirango ubutaha bazongere bagaruke mu myanya ya hafi.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today nabo bavuga ko umwanya wa 17 utabashimishije kuko ngo atariwo bari biteze, gusa bakavuga ko byaberetse ko hari imbaraga bagomba kongera ku ruhare bagiraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
“Yewe jye byarantunguye kuko nabonaga n’aba mbere twababa. Cyakora byanyeretse ko na nyina w’undi abyara umuhungu, tukaba tugiye gukora ibishoboka byose nk’abaturage tugaharanira kugaruka nibura mu myanya 10 ya mbere nk’aho twahoze”- umwe mu baturage.
Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, akarere ka Nyaruguru kari kabaye aka 29.Mu mwaka ukurikiyeho kavuye kuri uwo mwanya kaba aka 9, none ubu kabaye aka 17.