Abaturage bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko impamvu basabira Perezida Paul Kagame kongera kuyobora u Rwanda ari uko yagejeje ku banyarwanda umutekano usesuye.
Ubwo itsinda ry’abadepite riyobowe na Kabasinga Chantal baganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Byumba tariki ya 23/7/2015 abenshi mu baturage bavuze ko iterambere ryose abanyarwanda bafite barikesha igihugu gifite umutekano bityo baka basanga nta mpamvu yababuza kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.
Munezero Girbert ni umwe murubyiruko wasabye abadepite ko ingingo yi 101 yavugururwa kuko abanyarwanda bakwiye kwishimira uburyo igihugu gitekanye kandi abanyarwanda bose baka babanye amahoro.
Asabira Perezida Paul kagame kongererwa manda agakomeza kuyobora abanyarwanda kugeza igihe azumva ananiriwe.
Byinshi bagarutseho n’ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho birimo imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, amashanayarazi, amazi, amavuriro byose bishingiye kuba u Rwanda rufite umutekano uhagije.
Abdra Modoka we asanga u Rwanda rwamaze gutera imbere cyane akemeza ko abanyarwanda bafite n’umutekano ndetse n’amahanaga arwiyambaza rukajya kubafasha kubungabunga amahoro kw’isi.
Kuba byaragezweho ibyo byose ni ubuyobozi bwiza kandi basanga Perezida niyongerwa manda bakongera bakamutorera kubayobora noneho azakora byiza birenze kubyo yakoze.
Depite Kabasinga Chantal yijeje abaturage ko ibyo babatumye bagiye kubigeza ku nteko ishinga amategeko maze bakabaha uburenganzira bwo kongera kwitorera Perezida Kagame.
Mu mbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi 8000 bari basazwe n’ibyishimo byo gusaba abadepite kubatumikira mu nteko ishinga amategekoko bashaka kongera gutora Perezida Kagame bose bavuga ko batindijwe n’igihe cy’amatora.