Bamwe mu bagize imiryango 5 yatahutse kuri uyu wa 22 Nyakanga, bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,bavuga ko bari bamaze kurambirwa ubuzima bwo guhora biruka kubera umutekano mucye warangwaga mu duce babagamo muri Congo ,bakiyemeza gutaha mu gihugu cyabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga,akaba aribwo imiryango 5 igizwe n’abantu 8 yasesekaye ku karere ka Nyabihu,ivuga ko ikomoka muri aka karere.
Umukecuru Nyirandutiyabo Stephanie w’imyaka 64, avuga ko yari amaze imyaka igera kuri 21 muri Congo,bahora biruka mu gihugu kitari icyabo kubera umutekano muke.
Yagize ati “nabaga ahitwa I Gicanga. Ikinteye gutaha ni uko nari ndambiwe kurara hanze no guhora niruka ndetse no kudutwikira mu mazu.Umutekano waho wari mubi cyane.Badusererezaga,wahura n’umunyekongo akakubwira ko uri umunyarwanda,wagombye gutaha mu gihugu cyawe.”
Yongeyeho ko yaruhutse yumvise abantu bavugiraga muri za mikoro basaba abantu bahunze bava mu Rwanda mu mwaka w’ 1994-1998,ko bataha iwabo. Ngo nibwo yahise ajya kwiyandikisha atazuyaje.
Havugimana Olivier yabaga ahitwa I Butsiru muri R D Congo. Ku myaka 21 kuri ubu afite,avuga ko yamenye ubwenge aba muri Congo. Gusa ngo haba umutekano muke ku buryo nta mahuriro no mu Rwanda.
Kimwe na mugenzi we Stephanie,bakaba basaba abasigaye mu mashyamba babeshywa ko mu Rwanda nta mahoro arimo,ko bataha kuko mu Rwanda ari amahoro. Bongeraho ko ibyo ari abahamya bo kubivuga kuko ubwabo bigereye mu Rwanda bakahirebera.