Abaturage bo mu murenge wa Mushubi, basabye abadepite ko bavurugurura itegeko nshinga ku ngiyo yayo y’101 Perezida Kagame agakomeza kuyobora kugeza igihe ananiriwe, abazamusimbura bakazakurikiza uko itegeko nshinga ryari risanzwe.
Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015, mu murenge wa Mushibi, akarere ka Nyamagabe, mu biganiro n’abadepite kubijyanye n’uko ingingo y’101 yahindurwa, abaturage basabye ko Perezida Kagame akomeza kuzayobora kugeza ashaje.
Pierre Habimana akaba yavuze ko bitewe n’uko umukuru w’igihugu yazanye ubumwe mu banyarwanda, abantu bakava mu macakubiri, n’izindi gahunda z’iterambere yagejeje ku baturage akwiye gukomeza kuyobora.
Yagize ati “Ndumva ingingo y’101 yahinduka, akatuyobora kugeza avuga ati, ndashaje n’abandi nibansimbure, ikindi kandi abo bazamusimbura byazakomeza manda zari zigenwe n’itegeko nshinga, noneho nabo bakora neza nkawe tukabongeza.”
Antoine Sindikubwabo nawe akaba yatangaje ko bitewe n’uko Perezida Kagame atarobanura ngo abe yajyana amajyambere aho akomoka akayageza kubaturage b’igihugu cyose niyo mpamvu akwiye kugomeza kuyobora akageza abaturage muri viziyo 2020 yabemereye.
Yagize ati “Murabona uyu musaza yatwemereye 2020, ni ibintu byiza yavuze ko tuzaba tugezeho ese iyo ngingo y’101 idahindutse ni inde twazashimira ibyiza yaba yaratugejejeho, Mandela apfuye ejo bundi ari umusaza utabona, Kagame aracyari umusore nta kitwirukansa”
Horabule Depite Ignacienne Nyirarukundo yongeye gusaba abaturage ko utashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye.
Yagize ati “Kuvugurura itegeko nshinga ni ibintu bitoroshye, kandi bisaba ubushake bwa buri munyagihugu, terefoni zirahari uwagira icyo yiyungura yaduhamagara ejo hatazagira uvuga ngo banyimye ijambo twaramaze kugira ibyemezo dufata.”
Mu baturage bagera hafi ibihumbi 4, abagera kuri 36 bafashe ijambo basabye ko umukuru w’igihugu azakomeza kuyobora kugeza igihe yumva ko ananiriwe.