Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rugarama: Basabye ko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora kugeza ananiwe

$
0
0
Rugarama: Basabye ko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora kugeza ananiwe

Ibyishimo na morale byari byose mu baturage b’Umurenge wa Rugarama

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama bagendeye ku byiza Perezida Kagame amaze kubagezaho kuva yatangira kuyobora Igihugu, bifuje ko yazakomeza kubayobora kugeza ageze mu za bukuru yumvise ko ananiwe.

Aba baturage bunze mu rya bagenzi babo bamaze iminsi basaba ko ingingo ya 101 yahindurwa Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora U Rwanda, ibi bakaba babishingira ahanini ku bikorwa Perezida yabagejejeho byiganjemo iby’iterambere, imibereho, myiza hamwe n’umutekano usesuye.

Abakecuru Nyirabasha Pascasie na Anastasie bo muri uyu murenge wa Rugarama, bavuga ko bafite imyaka ijana, ku bwabo basabye ko ingingo ya 101 yahindurwa ngo Nyakubahwa perezida wa Repubulika akazayobora imyaka 100 nk’iyo bafite kubera ibyiza yabagejejeho.

Bati:” Mu myaka yose tumaze kuri iyi si nta wundi muyobozi twabonye umeze nka Perezida wacu Kagame, yadukoreye byinshi byiza, yaduhaye inka ubu turanywa amata, yadukuye muri nyakatsi ubu dutuye neza, natwe b’abakecuru twamenye kuzigama muri Sacco, tumusabye kutuyobora ubuziraherezo.”

Rugarama: Basabye ko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora kugeza ananiwe

Abaturage bari bakubise buzuye baje gusaba ivugururwa ry’itegeko nshinga

Uyu munsi iki gikorwa mu karere ka Gatsibo cyabereye mu Murenge wa Rugarama, mu kagari ka Gihuta, muri centre imenyerewe ku izina rya Rwagitima, ahari hateraniye abaturage basaga ibihumbi 7 na 500.

Intumwa za Rubanda Inteko ishingamategeko Umutwe w’abadepite zari muri iki gikorwa ni Depite Kantengwa Julienne na Mukandamage Thacienne, Depite Bazatoha Adolphe uyoboye iri tsinda uyu munsi ntiyabashije kuboneka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles