Abarokotse jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara barasabwa gukomera ntibaheranwe n’agahinda, ahubwo bagaranira kwigira binyuze mu kwitabira umurimo.
Ibi barabisabwa na Jean Damascene Renzaho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora, nyuma y’uko kuri uyu wagatandatu mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda biciwe mu kigo nderabuzima cya Gisagara, abarokotse bongeye kugaragaza akababaro n’ibikomere bagiriye muri iyi Jenoside.
Bigizwemo uruhare n’abari abayobozi na bamwe mu baturage bari batuye ikitwaga komine Ndora, mu karere ka Gisagara, mu kigonderabuzima cya Gisagara giherereye muri uyu murenge ngo hiciwe abarwayi bataramenyekana umubare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Donatille Kamaraba umwe mu barokokeye muri iki kigo nderabuzima, avuga uburyo interahamwe zazaga gutwara abarwayi, zigafatiraho n’abarwaza ndetse na bamwe mu baganga maze zikabica nabi urwa agashinyaguro. Gusa Kamaraba avuga ko kuba yarabashije kurokoka bimuha icyizere cyo kubaho ndetse akabasha gukora akizamura.
Ati “Ibyo byose nabiciyemo ariko nahisemo kudahera hasi, kudaheranwa n’agahinda kandi ndabishobora kuko ndakora nkibeshaho”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora Renzaho Jean damascene nawe arasaba abarokotse Jenoside yaorewe abatutsi bo muri uyu murenge kwihangana bagakomera n’ubwo bafite ibibazo byinshi, abasaba kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwigira bakihesha agaciro babokesha umurimo.
Ati “Ibibazo biracyahari ariko abarokitse Jenoside turabasaba gukomeza kwihangana, bagakomea kuba intwari, bagakora bakiteza imbere”
Kuba hari abari abakozi b’ibigo nderabuzima bijanditse muri Jenocide yakorewe abatutsi aribo bagombaga gufata iya mbere mukubungabunga ubuzima bw’abantu, bamwe mu baganga bo mu karere ka Gisagara bavuga ko babonye isomo kandi ko ubu baharanira gusigasira amagara aho kuyasesa.