Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyaruguru: Abaturage bibohoye ingoyi y’inzara

$
0
0

Nyaruguru: Abaturage bibohoye ingoyi y’inzara

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bibohoye ingoyi y’inzara ubusanzwe yari yarabaye akarande muri aka gace, ubu ngo bakaba basigaye beza, bagatunga imiryango yabo ndetse bakanasagurira amasoko.

Aba baturage bavuga ko muri aka gace ubu nta nzara ikiharangwa, kuko ngo ubuyobozi bwiza bwabatoje guhinga bakoresha amafumbire, bityo ngo umusaruro ukaba usigaye uboneka ari mwinshi.

Niyitegeka Alphonsine wo mu murenge wa Munini avuga ko kera yari yugarijwe n’inzara mu rugo rwe, nyamara kandi ngo yarahingaga imirima yose akayimara.

Avuga ko kubera guhinga adafumbira ngo byatumaga imyaka itera neza, bigatuma mu rugo rwe hahora inzara.

Ati:”Jyewe narahingaga ibisambu nkabimara ariko sinsarure, nahingaga nta fumbire”.

Akomeza agira ati:”ubuyobozi bwadutoje guhinga dufumbira, ubu tureza ugeze mu isoko wakumirwa. Ibijumba biragura 300 igitebo, nta nzara dufite hano iwacu”.

Niyitegeka kandi avuga ko abagore bahawe ijambo, ibi nabyo akavuga ko ari ukwibohora kuko ngo mbere nta mugore wabashaga guhagarara mu ruhame ngo agire ijambo avuga.

Aba baturage kandi bavuga ko bibohoye ingoyi y’inzangano, ubu ngo abaturage bakaba basigaye babanye neza, umutekano ari wose.

“Icya mbere twibohoye ni inzangano. Ubu tubanye neza pe, nta muntu ukirara ahangayitse ngo araterwa, abaturage tumeze neza turakora ibiduteza imbere”- umwe mu baturage.

Aba baturage bavuga ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza, kuko ngo ubuyobozi buriho ubu bwita cyane ku baturage, bukabagira inama zigamije kubateza imbere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles