Kayigamba Canisius, Perezida w’umuryango urengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena 2015 yatunguwe n’ubuke bw’abitabiriye kwibuka abakozi b’amakomini yahurijwe hamwe, ugereranije n’imyaka yashize.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza yavuze ko mu myaka yashize ubwo bibukaga abakozi bahoze ari ab’amakomini bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byitabirwaga kuva ku rwego rw’utugari kugeza ku rwego rw’akarere.
Yagize ati: “ Hari ubwo twajyaga twubuka aba bakozi b’izahize ari komini bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ugasanga abantu ni benshi kuva mu tugari n’imirenge yose igize akarere.
Ati: “Iyo mu tugari abantu bibuka usanga batabona abantu b’inzobere babaha ibiganiro bihambaye kandi bibafasha mu gufunguka iyo baje nkaha bagira icyo bahavana”.
Yanenze bikomeye bamwe mu baturage batakandagiye muri uyu muhango mu gihe iki gikorwa cyo kwibuka avuga ko nta muntu n’umwe utarebwaga nacyo.
Hamwe na hamwe intebe zari zateguwe zari zambaye ubusa habuze abo zateguriwe kuko uyu muhango wo kwibuka abakozi bari ab’amakomini bazize jenoside bari bake ugereranyije n’indi myaka yashize nk’uko perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza Kayigamba Canisius yabivuze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis nawe mu ijambo rye yagarutse ku bwitabire muri uyu muhango wo kwibuka avuga ko uri hasi ugereranyije n’indi myaka yashize.
Yabivuze atya: “ Nk’uko perezida wa Ibuka abikomojeho ubwitabire ugereranyije n’indi myaka yashize ntabwo buryoshye”.
Agira icyo abivugaho yemeye ko hashobora kuba harabayeho intege nke mu gutegura yizeza ko ubutaha hazashyurwamo imbaraga.
Yavuze ko indi mpamvu yateye abantu kubura ari ibyago umwe mu bakora mu karere ka Nyanza yagize akabura umuvandimwe we witabye Imana abantu benshi bakaba bari bamuherekeje.