Abaturage batuye mu mudugudu wa Kabacuzi mu kagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kwibukira mu midugudu bituma abaturage bose bagira uruhare rugaragara mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse bigashimangira ubumwe abanyarwandanda basanzwe bafitanye.
Ibi babitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata 2015 muri uyu mudugudu.
Mukamugema Cansilde yarokotse jenoside yakorerwe abatutsi, kuri ubu ayobora umudugudu wa Kabacuzi avuga ko iki gikorwa cyo kwibukira mu midugudu ari igikorwa gikomeye kandi gituma abantu bose bisanga mu bikorwa byo kwibuka amahano yagwiriye u Rwanda, buri munyarwanda ntacikanywe n’ibiganiro byongera kwibutsa abanyarwanda aho bava ndetse n’aho bagana.
Agira ati “twese turateraa tukaganira uwakoze nabi akigaya, ibiganiro bitangwa buri wese akabigiramo uruhare mbere ntabwo twagiraga umwanya uhagije ngo tuganire twese turi hamwe, ibi bituma duhuza imvugo kandi tukaruhuka”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles, asaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe bafite yo kuganirira hamwe bibuka uburyo abanyarwanda bashatse kurimbura bagenzi babo muri jenoside yakorerwe abatutsi , bikabaha amasomo yo kurushaho gushaka icyatuma ibyo u Rwanda rugezeho bidasubira inyuma ahubwo birushaho kwera imbuto.
Agira ati “twigishijwe igihe kinini n’ingoma z’abagome urwangano kugeza ubwo barimbuye abatutsi barenga miriyoni, kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera ni uko mu miryango yacu mu mudugudu wacu tugira umuco wo gukundana kandi tukabitoza n’abana bacu, twubaka ejo heza h’igihugu cyacu buri wese aha agaciro mugenzi we, twamagana abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi”.
Umudugudu wa kabacuzi ni umudugudu wegereye igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya kongo, bagatandukanywa n’amazi y’ikiyaga cya Kivu, abatutsi biciwe muri uyu mudugudu abenshi bajugunywe muri ayo mazi.
Aka gace ni kamwe mu duce twarimo zone yari irimo abafaransa bivugwa ko byatije umurindi abicanyi, bagakomeza gukora jenoside mu gihe ahandi mu gihugu jenoside yari yahagaritswe n’ingabo za FPR-Inkotanyi, ibi bikagaragazwa n’uko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ari mbarwa muri aka gace. Abaturage b’uyu mudugudu wa Kabacuzi bubakiye mukecuru w’inshike Mukandekezi Marthe ndetse bamuremera imyaka yo kumutunga.