Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara: Urubyiruko rwo mu cyaro rurasaba kwegerwa rukagirwa inama

$
0
0

Gisagara: Urubyiruko rwo mu cyaro rurasaba kwegerwa rukagirwa inama

Bamwe mu rubyiruko rw’akarere ka Gisagara bavuga ko kuba batuye akarere k’icyaro biri mu bituma bakwiye kwegerwa n’inzego z’ubuyobozi bakagirwa inama bakanafashwa kumenya ibyabazamura kuko akenshi bananirwa kuzamuka kubera ubujiji.

Murenzi Innocent na Kubwimana Rosette bamwe mu ntore z’akarere ka Gisagara bavuga ko ngo n’ubwo bagerageza gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwitabira amakoperative abaganisha ku iterambere, ngo bimaze kugaragara ko uko kwishyira hamwe, hamwe na hamwe bitaramba kubera ikibazo cy’ubumenyi buke.

Murenzi ati “Bigaragara ko imyumvire ikiri hasi kuko baraza uyu munsi mukajya inama, ejo bagasiba nyuma bakjya banabivamo, ariko buriya tugiye tugerwaho kenshi n’inzego zidukuriye twakomera”

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko n’ubwo harimo abagerageza kugana inzira y’iterambere bihangira imirimo, ngo bagifite imbogamizi kuko kubona igishoro bitaborohera kandi na banki ntizemere kubaguriza kuko nta ngwate bagira.

Uru rubyiruko rukaba rusaba kwitabwaho by’umwihariko, ngo kuko rubona hari byinshi rubura cyane ko rutuye mu cyaro.

Noël Rukundo umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gisagara avuga ko koko imyumvire ikiri hasi muri bamwe muri uru rubyiruko, ariko ko ubukangurambaga bukorwa kandi ko bagerageza kubegera uko bishoboka kose.

Umuyoboziw’akerere ka Gisagara Lèandre Karekezi asaba urubyiruko kudacika integer ahubwo bakaguma ku mugambi wo kuba hamwe mu makoperative aho bahuriza imbaraga kandi bakaba banabasha guterwa inkunga zibafasha kwizamura.

Ati “Icyo dusaba urubyiruko rw’aka karere ni ukuba hamwe mu makoperative bakajya inama bagashaka ibikorwa bityo natwe tuzabasha kubafasha bari hamwe kuko nta wafasha buri umwe ku giti cye ngo bishoboke”

Umubare munini w’urubyiruko muri aka karere ka Gisagara ukunze kugana imirimo ijyanye n’ubuhinzi kuko ariwo murimo nyamukuru uhakorwa, ariko ubu baranashishikarizwa kwitabira ubumenyi ngiro kuva aho bamariye kubona ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amashuri y’imyuga n’udukiriro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles