Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rutsiro: Polisi y’igihugu yahaye urwego DASSO Moto na mudasobwa bizayifasha inshingano.

$
0
0

Rutsiro : Polisi y’igihugu yahaye urwego DASSO Moto na mudasobwa bizayifasha inshingano

Ku gicamunsi cyo ku wa 03 Gashyantare 2015, Polisi y’Igihugu yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro moto nshya yo mu bwoko bwa suzuki na Mudasobwa nshya nabo bakazabishyikiriza urwego rwa Dasso kugira ngo babashe kubungabunga umutekano w’abaturage.

Rutsiro  Polisi y’igihugu yahaye urwego DASSO Moto na mudasobwa bizayifasha inshingano

Ubwo mu kwezi kwa Cyenda mu karere ka Rutsiro hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda IGP Gasana Emmmanuel yemereye urwego rw Dasso Moto na Mudasobwa mu rwego rwo kunoza akazi karwo ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki 3/2/2015, Damas Gatare Assistant Commission of Police Ushinzwe Comity policing yaje gushyikiriza ibyo bikoresho akarere ka Rutsiro akaba yavuze ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi.

Yagize ati” Uyu munsi twaje gushyira mu bikorwa ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Poilisi y’igihugu aho yemereye Dasso ibikoresho izifashisha mu kazi. ni muri urwo rwego rero mubona iyi moto na mudasobwa “

Damas Gatare Assistant Commission of Police kandi yasabye uru rwego kuzafata ibyo bikoresho bahawe kandi bakazagaragaza ko habaye ho impinduka nyuma yo kubihabwa.

Byukusenge Gaspard Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko bishimiye inkunga bahawe na Polisi y’Igihugu ko kandi ko ibyo bikoresho bizafasha urwego rwa Dasso kwiyubaka kandi ko ari amaboko bungutse mu rwego rwo kubungabunga umutekano ngo mu gihe bazaba babonye amakuru bafite n’aho bazayabika kubera ko bifitiye mudasobwa bizabafasha cyane.

Ati” Twishimiye iyi nkunga y’ibikoresho duhawe na Polisi y’igihugu kandi ndizera ko bizafasha Dasso gukora akazi neza ahasigaye ni ahacu ho kugaragaza umusaruro mu kubungabunga umutekano w’abaturage”

Mwiseneza Emmanuel Umuyobozi wa Dasso yashimiye ubuyobozi bwa Police y’Igihugu burangajwe imbere na IGP Emmanuel Gasana ku bufatanye n’urwego rwa Dasso babageneye Moto na Mudasobwa, yavuze ko bizabafasha gukorana n’abagenzi babo bakorera mu mirenge igize akarere ka Rutsiro.

Damas Gatare waje ahagarariye IGP Emmanuel Gasana yatanze moto ifite pulake RD 086A,kasike 2 ibyangombwa birimo assurance (Ubwishingizi) hamwe na Mudasobwa  byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles