Ubwo mu ntara y’amajyepfo batangirizaga ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe mu murenge wa Rusatira ho mu karere ka Huye, abaturage bagaragaje ibyishimo by’uko inyito z’ibyiciro zahinduwe, ndetse bakaba baranasobanuriwe neza ibyiciro n’ababishyirwamo.
Igikorwa cyaranzwe no gusobanurira abaturage ko abantu basigaye babarirwa mu byiciro bine, aho kuba bitandatu nk’uko byari bisanzwe, ndetse ko nta cyiciro kigihabwa inyito nk’uko byari bisanzwe: nta bahanya cyangwa abatindi bakivugwa, ahubwo icyiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu n’icya kane.
Muri uku gutangiza ishyirwa mu byiciro by’ubudehe i Rusatira kandi, umukuru w’umudugudu w’umuremera, ari na wo wakoreweho umwitozo, mbere yo gushyira abantu mu byiciro yabanje gusobanura neza ibyiciro byose, ndetse afata n’umwanya wo gusubirishamo abamukurikiye ibiranga ibyiciro kugira ngo arebe ko babifashe mu mutwe.
Ibi byashimishije abari bitabiriye iki gikorwa. Umwe mu banyarusatira yagize ati “igikorwa cy’uyu munsi ndagishimye cyane kuko noneho nabashije kumva abajya mu byiciro runaka. Ubundi bajyaga badushyira mu byiciro ntazi icyo bakurikiza.”
Undi na we ati “ubwo tuzaba dukora iki gikorwa mu midugudu iwacu, nitubasha kugenza nk’uko twagenje uyu munsi nta wuzasigarana ingingimira: icyiciro cy’umuntu kizafatwaho icyemezo n’abaturage bose ku mugaragaro bidakozwe mu bwihisho. Ibi kandi bizakuraho n’ikimenyane cyatumaga abantu bamwe bashyirwa mu byiciro badakwiye, mu rwego rwo kwishakira uko bahabwa mituweri ku buntu.”
Ibyiciro by’ubudehe ntibivuga mituweri y’ubuntu
Asobanurira abanyarusatira ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe, Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yababwiye ko ikigenderewe mu gushyira abaturage mu byiciro “Atari ugutanga mituweri z’ubuntu, ahubwo kumenya uko abaturage babayeho .”
Yagize ati “yego abakennye cyane ntibabura gufashwa, ariko icyo dushaka ni ukugira ngo tumenye uko abaturage bacu babayeho, hanyuma tuzabihereho mu igenamigambi ryo kubashakira ibyabageza ku iterambere rirambye.”
Na none ati “ibizava mu iri shyirwa mu byiciro, bizabera imbarutso utugari, imirenge, uturerere, … kureba ibyakorerwa abaturage kugira ngo bikure mu bukene.”