Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Musanze: Amakuru azava mu byiciro by’ubudehe  ngo yanakwifashishwa mu igenamigambi

$
0
0

Abaturage bo mu Kagali ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza bashima uburyo bitangira  amakuru azifashishwa mu kubashyira mu byiciro by’ubudehe, bemeza ko ibyiciro bazajyamo bizabashimisha. Ngo n’ayo makuru atangwa agaragaza ishusho y’imibereho y’abaturage akaba yakoreshwa mu igenamigambi rirambye.

Amakuru azava mu byiciro by’ubudehe  ngo yanakwifashishwa mu igenamigambi

Umwe mu bashinzwe gukusanya amakuru azifashishwa  mu gushyira mu byiciro abaturage ari kubaza umuturage amakuru akenewe muri icyo gikorwa.

Niyonsenga Solange, umukobwa wibana avuka mu Karere ka Nyabihu  ariko yibarurije  mu Kagali ka Mpenge  mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.  Nyuma yo kwibaruza,  avuga ko kuba yibaruje  amakuru akaba ari we uyitangiye, ngo n’ icyiciro azajyamo azakishimira.

Gahunda yo gushyira mu byiciro bwa mbere, abaturage benshi ntibayishimiye aho bavuga ko bagiye bashyirwa mu byiciro bitajyanye n’uko bahagaze mu ngo zabo.

Uretse n’icyo,  ngo amazina yakoreshwa mu byiciro by’ubudehe ari mo nk’umuhanya, umutindi nyakujya n’andi  wasanga atera ipfunwe ku bari muri icyo cyiciro cy’ubudehe nk’uko ubuyobozi  bwagiye bubigaragaza.

Past.  Rutikanga   Gabriel   nyuma yo kwibaruza,  avuga ko ifishi ikoreshwa mu gukusanya amakuru ajyanye no gushyira  abaturage  mu  byiciro by’ubudehe itanga amakuru arambuye ku mibereho y’umuturage, ikaba yakwifashishwa mu igenamigambi.

Agira ati “Hari amafishi  ari gutuma umuntu abona amakuru ku muturage atari bwa buryo bwo kubona umuntu yambaye, burya umuntu ashobora kwambara mu by’ukuri aburara ari ukugira ngo agaragaze isuku. Ariko aya mafishi arimo ibisobanuro bihagije bituma umenya imibereho nyirizina y’umuturage.”

Nk’uko Rutikanga  akomeza abisobanura, nyuma y’iki gikorwa ngo amakuru ajyanye niba umuturage aba mu nzu ye, abasha kubona ibikoresho by’ibyanze, ashobora kurya inshuro irenze, icyo akora n’ibindi azaba azwi.

umuyobozi wa Mpenge, Munezero Nadine  yemeza ko azabafasha kugira inama abaturage bagire aho bagere.

umuyobozi wa Mpenge, Munezero Nadine  yemeza ko azabafasha kugira inama abaturage bagire aho bagere.

Munezero Nadine ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza ashimangira ko ayo makuru  ari ingikamaro ku buyobozi  kuko agaragaza neza imibereho y’abaturage bayobora.

Ngo azifashishwa mu kugira inama abaturage bafite ibibazo by’imibereho mibi  kugira ngo bafatanye  n’ubuyobozi kwikura mu bukene.

Igikorwa cyo gukusanya amakuru yo gushyira abaturage  mu byiciro cyatangiye tariki 02/02/2015, kizarangira tariki 10 z’uku kwezi. Ngo kiragenda neza ariko ubwitabire buracyari hasi.

Hari gahunda yo gusanga mu ngo abakozi batazaba babonye umwanya wo kuza kwibaruza kugira ngo batazacikanwa n’icyo gikorwa.

Nyuma yo gukusanya ayo makuru, biteganyijwe ko abaturage bose bazicara mu nteko bakemeza buri wese icyiciro ajyamo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles