Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 31/07/2013, igamije kurebera hamwe uko umutekano wari wifashe mu kwezi kwa Nyakanga ndetse no gufata ingamba z’uburyo warushaho kubungwabungwa, hagaragajwe ko ibyahungabanyije umutekano byongeye kuzamuka bikagera kuri 35, mu gihe mu kwezi kwa Kamena byari 25.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Prudence Mutemura yabwiye abitabiriye iyi nama ko kuba mu mpeshyi nta mirimo myinshi ikunze kuba iriho kuko abantu baba bataratangira guhinga, bityo bakabona umwanya wo kujya mu kabari ari imwe mu mpamvu yatumye ibyaha byiyongera ahanini bishingiye ku rugomo n’ubusinzi.
Yaboneyeho gusaba inzego zinyuranye gushyira ingufu mu gutanga amakuru ku hantu haboneka inzoga zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge kuri polisi kugira ngo izifate zimenwe.
N’ubwo ibyaha byiyongereye mu kwezi kwa Nyakanga ariko nta gikuba cyacitse mu karere ka Nyamagabe kuko nta cyahungabanyije umutekano kidasanzwe cyahabonetse.
Bimwe mu byagaragaye harimo abantu bafatanywe ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, imfu zitunguranye nk’impanuka z’ibinyabiziga, guhubuka mu giti ndetse n’uwo igiti cyaguyeho ari kugitema akahasiga ubuzima, n’ibindi.
Ikindi cyagaragaye mu byahungabanyije umutekano muri uku kwezi dusoza harimo inkongi z’umuriro ahanini zagiye zituruka ku bantu batwika amakara mu buryo butemewe, abitabiriye iyi nama bakaba basabwe gukaza ingamba mu gukumira izi nkongi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ari nawe ukuriye inama y’umutekano mu karere, Mugisha Philbert yibukije inzego z’imirenge ko zikwiye gukurikirana ikibazo cy’inkeragutabara zitishyurwa neza amafaranga ziba zakoreye mu gucunga umutekano ahantu hanyuranye, bityo inzego zose zigafatanya ngo bikemuke.