Kuri uyu wa 29/07/2013 mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigina batashye inyubako izakorerwamo n’akagari ka Kigina yuzuye itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 17 n’ibihumbi 214 na 700, aka kagari kakaba karubatswe n’abaturage ku bufatanye n’akarere.
Iyi nyubako y’akagari yatahiwe ku mugaragaro rimwe n’inyubako abaturage ba Kirehe ku bufatanye n’aka karere bubakiye abapolisi mu rwego rwo kwirindira umutekano, abaturage bakaba batangaza ko kuba baragize uruhare mu kubaka iyi nyubako ya polisi biri mu rwego rwo kugira ngo bicungire umutekano bafatanije na polisi.
Umuyobozi w’akagari ka Ruhanga gaherereye murenge wa Kigina Nyiransabimana Perpetue akaba yavuze ko aka kagari bakubatse ku bufatanye n’abaturage bitewe nuko babonaga badafite aho bakorera hisanzuye..
Ibi akaba abishimira abaturage ku bwitange bagaragaje kugira ngo iki gikorwa kigerweho kuko ngo iyo batabigiramo ubushake bitari gushoboka, yakomeje yibutsa abaturage ko kubafite gahunda yo gusezerana imbere y’amategeko bizajya bikorerwa muri aka kagari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais wafunguye ku mugaragaro aka kagari afatanije n’abaturage yabashimiye igikorwa bakoze cyo kwiyubakira akagari akaba yabasabye gukomeza kwishyira hamwe bakiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe Spt Pierre Tebuka by’umwihariko yashimiye abaturage ku gikorwa batekereje bafatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe cyo kubakira polisi aho kuba mu mirenge, akaba yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye mu kwirindira umutekano.
Mu karere ka Kirehe bubakiye Polisi inyubako enye ziri mu mirenge ine igize ako karere mu rwego rw’ubufatanye na polisi mu kwicungira umutekano.