Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gakenke: Barashimwa udushya bagaragaje bategura isuzuma ry’imihigo ya 2012-2013

$
0
0

  Gakenke: Barashimwa udushya bagaragaje bategura isuzuma ry’imihigo ya 2012-2013

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 31/07/2013, itsinda ry’abakozi batandukanye bavuye muri Minisiteri zinyuranye n’izi nzego batangiye gusuzuma imihigo y’Akarere ka Gakenke  kahigiye imbere ya Prezida wa Repubulika  gushyira mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013.

Abakozi b’akarere bashyize imbaraga zidasanzwe mu gutegura iki gikorwa. Ku muryango w’Inzu Mberabyombi y’Akarere  ka Gakenke iberamo isuzuma ry’imihigo,  bateguye umurima w’ibihingwa byera by’umwihariko mu karere nk’amatunda, ibinyomoro n’inanasi ndetse n’igitoki gipima hejuru y’ibiro 100  wamurikaga ubukungu bushingiye ku buhinzi  abitabiriye icyo gikorwa  cyane cyane  itsinda ry’abakora isuzumamihigo.

Mu rwego rwo kumurika ibikorwa by’iterambere byagezweho mu mwaka wa 2012-2013, akarere kakoresheje  ibyapa bigaragaza ibyo bagezeho mu nzego zinyuranye nk’ ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo, imiturire n’ibindi kandi hateguwe  televisiyo igaragaza ibyo bikorwa no mu mashusho.

Bimwe mu bihembo byegukanwe n’akarere muri uyu mwaka w’ingengo na byo byari byamuritswe. Kimwe mu gihembo cyagarajwe n’ikijyanye no kuba Akarere ka Gakenke karegukanye umwanya wa kabiri mu rwego rw’igihugu mu guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi (off-farm jobs).

Abakozi bose b’akarere bari babukereye bambaye imipira (T-shirt) isa y’ibara ry’umweru uvanzemo ubururu n’umutuku w’ikigina yanditseho “Abesamihigo-Gakenke, izina ry’intore ry’Akarere ka Gakenke n’ikivugo cyabo kigira iti: “Together we can”.

Rugamba Egide, Umuyobozi Mukuru wo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimye utu dushya bakoze bitegura isuzumamihigo,  avuga ko imihigo ari igikorwa  gikomeye kuko baba bamaze umwaka wose bakorana imbaraga  kugira ngo bayese ngo ni byiza no kwishimira ko babigezeho no mu bikorwa.

Uyu muyobozi ukuriye itsinda ry’abantu bakora isuzumamihigo yavuze kandi ko intego y’imihigo ari ugukorera ku ntego no kwihutisha gahunda z’iterambere igihugu gishyize imbere kugira ngo abaturage bagire imibereho myiza.

Ngo akarere kageze kuri byinshi kubera ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, imishinga nka World Vision, Medicus Mundi na Access Project iza ku isonga mu gufasha karere; nk’uko Nzamwita Deogratias, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke abisobanura.

Yongeraho ko uyu mwaka w’ingengo y’imari usize biyubakiye Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe kandi mbere barategaga amaso Minisiteri y’Ubuzima ndetse na za Sacco-Imirenge zabonye inyubako zo gukoreramo zimeze neza.

Biteganyijwe ko isuzuma ry’imihigo ryo ku munsi wa mbere ryibanda gusuzama inyandiko zemeza ko imihigo yashyizwe mu bikorwa naho ku munsi wa kabiri bakazajya kureba niba ibivugwa mu nyandiko bigaragara no kuri terrain.

N'abaturage bitabiriye igikorwa cy'isuzumamihigo

N’abaturage bitabiriye igikorwa cy’isuzumamihigo


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles