Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gasabo: hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza, abaturage bagaragaza ibibazo byinshi

$
0
0

hatangijwe ukwezi

Abaturage batuye akarere ka Gasabo bagaragarije ubuyobozi bw’ako karere ko bagifite ibibazo byinshi bikwiye gucyemuka, banagaragaza ko abayobozi b’imirenge bakwiye gushyira ingufu mu gucyemura no gukurikirana ibibazo by’abaturage.

Akarere ka Gasabo

Akarere ka Gasabo, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, katangije ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, igikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Jabana kuri uyu wa mbere tariki 22/9/2014.

Ubwo hatangizwaga uku kwezi kuzibandwa ku gucyemura ibibazo by’abaturage biba byaraburiwe umuti cyangwa biba bitarakurikiranywe neza, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ndetse banerekwa itsinda rizabafasha mu kubishakira ibisubizo.

Byinshi mu bibazo

Byinshi mu bibazo byabajijwe byari ibishingiye ku karengane ndetse n’amahugu ku butaka, aho wasangaga abakuze ari bo babajije byinshi, nk’uko byagiye bigaragara.

Muri bamwe mu babajije harimo uwitwa Pascal Azizi uvuga ko amaze imyaka igera kuri 14 akurikirana amafaranga y’imperekeza batamuhaye. Yavuze ko yakomeje gusiragira mu nzego zose yaje kubona impapuro zose yasabwaga ariko mu 2010 ageze ku karere dosiye ye iryamayo kugeza na n’ubu.

Yagize ati “Nibintu bitatu (mburana) ni amafaranga y’imperekeza ni amafaranga y’amashimwe ni amafaranga ajyana no kuzamuka mu ntera, kandi nkumva byangirira akamaro kuko aramutse aje byanzamurira n’imperekeza. Nkaba narabuze n’imperekeza nkibaza icyaha mfite.”

Mu bindi bibazo by’abajijwe harimo n’ibyabakecuru babiri umwe yabajije ibijyane n’uko ari gukurwa mu butaka yahawe na leta mu myaka yi 1960, undi nawe akavuga ko hari abamutera bamubwira ibintu bijyanye n’ingengabitekerezo akaba afite ubwoba ko bazamuhitaka.

Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo yatangaje ko uku kwezi icya mbere kubafasha ari ukumenya ibibazo bigaragara mu karere, bigacyemurwa kandi n’uwagize uruhare mu kubiteza cyangwa kudindiza icyemurwa ryabo agakurikiranwa.

Ati “Ni ukugira ngo tunabimenye tubikurikiranire hafi ariko n’abo bayobozi babigizemo uruhare bafatirwe ibihano, kuko umuyobozi abereye hariya gufata abaturage ntago abereye hariya kubadindiza cyangwa kubarenganya.

“Niyo mpamvu bimwe twashyizemo Poisi tubasaba ko babidukurikiranira tukamenya niba n’imvo n’imvano yabyo, tukamenya n’abo bayobozi babigizemo uruhare n’impamvu zabyo. Mwumvise ko harimo n’abakorera urugomo. Ibyo byose ni ukugira ngo tubikurikirane, tubihandure uwabigizemo uruhare wese ahanwe.”

Ku kibazo cy’ibibazo by’abaturage usanga binagoranye ku buryo kubikemura bisaba ubushishozi, Ndizeye yatangaje ko abaturage benshi bazira kutamenya amategeko ariko akavuga ko ikipe bashyizeho ifite ubunararibonye bwo kubicyemura.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles