Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Tugeze mu gihe umuntu utazi gusoma no kwandika arimo asigara mu iterambere – Rwamukwaya

$
0
0
m_Tugeze mu gihe umuntu utazi gusoma no kwandika arimo asigara mu iterambere – Rwamukwaya

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Rwamukwaya Olivier, yasuye ibikorwa by’uburezi bitandukanye

N’ubwo mu gihugu hariho gahunda y’uburezi kuri bose, hari abakuze bahuye n’ingorane zo kutagana amashuri bakiri abana ku buryo kuri ubu batazi gusoma no kwandika. Ubwo yasuraga akarere ka Kamonyi, tariki 18/9/2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Rwamukwaya Olivier, yasabye abatabizi kwitabira amasomero kugira ngo bashobore kujyana n’iterambere u Rwanda rugezeho.

Avuga ko hari ababujijwe kwiga n’ababyeyi ba bo cyangwa amateka y’ihezwa. Ngo abo bose Leta y’u Rwanda nta n’umwe iveba muri abo bose. Ahubwo ku bufatanye n’abaterankunga barimo abanyamadini biteguye kubafasha kubigisha gusoma no kwandika mu masomero aari hirya no hino mu gihugu.

Rwamukwaya arabasaba kwirinda kugira ipfunwe ryo kuyoboka amasomero kuko kuri ubu bitoroshye kugera ku iterambere utazi gusoma no kwandika. Aragira ati”  Tugeze mu gihe umuntu utazi gusoma no kwandika arimo arasigara mu iterambere”.

Ngo gukoresha ikoranabuhanga nka Telefoni, WHatsapp, Interneti n’ibindi, birakoreshwa n’abantu benshi mu guhana amakuru. Bifasha kumenya ahari akazi, kumenya ahari isoko ry’umusaruro ndetse no kumenya imikorere y’ahandi. Ibyo byose nta wabikoresha atazi gusoma no kandika.

Atazi gusoma no kwandika barasabwa gushyira imbaraga mu guha agaciro kumenya gusoma no kwandika bitabira amasomero, ariko n’ababizi barasabwa kubyitabira bakabigira umuco kuko gusoma ibitabo n’ibinyamakuru nibyo bizabafasha gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.

Ku bakiri bato, Uyu munyamabanga wa Leta yibukije ababyeyi n’abarezi kutagira n’umwe bavutsa uburenganzira bwo kwiga bitwaje impamvu zitandukanye. Aha yatunze agatoki ibigo by’amashuri bijya byirukana abana kuko babuze amafaranga y’umusanzu w’ifungura rya saa sita ku biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Yashimye ibigo by’amashuri byo muri Kamonyi kuko bishyigikira gahunda y’uburezi budaheza, abana bafite ubumuga bakaba boroherezwa kwiga ntibaheranwa n’ubujiji.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles