Abaturage bo mu karere ka Burera bafatanyije n’ubuyobozi bw’ako karere ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano, ku wa gatau tariki ya 19/09/2014, bamennye ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi ndetse n’izindi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 32.
Muri uwo muhango, wabereye mu murenge wa Cyanika, hamenwe kanyanga ingana na litiro 2799, urumogi amabule asaga 5200, n’izindi nzoga ziza mu mashashi zirimo Blue sky na Chief Waragi: amaduzebi arenga ibuhumbi 10, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32 n’ibihumbi 448 n’amafaranga 800.
Ibi byose bikaba byarambuwe “Abarembetsi” bazwiho kubyikorera babikura muri Uganda babizana Rwanda.
Nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera busanzwe bubigenza, iyo hagiye kumenwa ibiyobyabwenge, bwasabye abaturage guca ukubiri nabyo kuko aribyo biza ku isonga mu guteza umutekano muke muri ako karere.
Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yahanuye abanyaburera ababwira ko abanyweye ibiyobyabwenge nta terambere bageraho.
Agira ati “Iki kiyobyabwenge ni imwe mu nzitizi zitubuza umutekano. Abanyweye kanyanga, abanyweye ibiyobyabwenge kugira ngo bicare mu rugo batekereze ku iterambere ry’urugo rwabo birashoboka?
Ese ko turi mu rugamba rwo kwigira, kwigira birashoboka tubibangikanya n’ibiyobyabwenge? Mureke dukomeze urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byose byadusubiza inyuma mu iterambere…”
Si ubwa mbere ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage kurwanya ibiyobyabwenge. Nyamara ugasanga ibyo biyobyabwenge ntibicika burundu.
Guca ibiyobyabwenge burundu ngo bizagorana
Bamwe mu baturage bavuga ko babona ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga bitazacika burundu muri ako karere. Bakaba babivuga bashingira ku kuba ako karere gahana imbibi na Uganda aho ibyo biyobyabwenge bituruka.
Ikindi bavuga ngo ni uko nta n’ikintu kigaragaza umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, ngo kuburyo abambuka bajya muri Uganda kunywa kanyanga cyangwa kuyirangura banyura inzira zitazwi bakagenda nk’abajya mu wundi murenge wo muri Burera.
Ngo ibyo biri mu bituma bizagorana guca ibiyobyabwenge muri Burera ngo kuko hari n’abareka kuyinywera mu Rwanda bakajya kuyinywera muri Uganda ku manywa, bagataha nijoro basinze bafite n’indi bahishe mu myambaro yabo.
Aba baturage ariko bakomeza bavuga ko hari icyakorwa ibiyobyabwenge bigacika. Harerimana Shadrac agira ati “Kugira ngo bicike Burundu ni uko twese twahana amakuru kuburyo umuntu agomba kubwira undi ko ibiyobyabwenge abibonye buri muntu agashakisha. Ariko byanze bikunze bigafatwa bigacika.”
Dukuzumuremyi Venuste nawe agira ati “(Abashinzwe umutekano) Bakora “ ama-position”mu mihanda, ku mipaka…(abacuruza kanyanga) babireka bakareba ibindi bacuruza ariko badacuruje ibi bintu by’ibiyobyabwenge.”
Abanyaburera bafatanyije n’ababungabunga umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bafatanya kurwanya ibyo biyobyabwenge. Akaba ari nayo mpamvu hagira ibifatwa bikamenwa ndetse n’ababifatanwe bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Ikiyobyabwenge cya Kanyanga ni cyo kigaragara cyane mu karere ka Burera. Abarembetsi bayitunda bayizana mu Rwanda bavuga ko ibamo inyungu ngo kuko ijerekani imwe ya litoro 20, igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda, mu Rwanda ikavamo amafaranga ibihumbi 40 arenga.
Amategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.
Umuntu wese ufashwe akora ibyo byaha afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu; nk’uko izo ngingo zibisobanura.