Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gakenke: Bagiye gushyira mubikorwa ibyo basabwa nk’abaturage ubutaha bazigire imbere mu mihigo

$
0
0

m_Bagiye gushyira mubikorwa ibyo basabwa nk’abaturage ubutaha bazigire imbere mu mihigo

Bamwe mubatuye akarere ka Gakenke bavuga ko n’ubwo akarere kabo kaje ku mwanya wa cumi na gatanu ku rwego rw’igihugu mu mihigo bakabyakira, ngo ntibashaka kuzongera kuza inyuma y’umwanya wa cumi kuko nabo bagiye kwongeramo imbaraga mubyo basabwa gukora kuko babonye ko uruhare rwabo ari ngezi mu mihigo.

Mubyo bagomba kwongeramo imbaraga ngo harimo gutangira igihe ubwisungane mukwivuza, bakitabira ibikorwa by’umuganda ari nako bahinga imbuto z’indobanure kugirango zitange umusaruro ushimishije.

Jean Damascene Barindikije wo mu murenge wa Gakenke asobanura ko bakiriye umwanya babonye uko bawubonye ariko kandi ngo siwo mwanya yumva akarere ke kari kwegukana kuburyo bagiye gufasha abayobozi gushyira mubikorwa inshingano zabo kugirango ubutaha bazigire imbere bagere ku mwanya ushimishije.

Ati “nifuza ko akarere kacu kaza nko mu myanya itanu iriya mbere turagerageza kugirango dushyire mu bikorwa imihigo kuko natwe abaturage tugira imihigo, noneho nitumara kuyishyira mu bikorwa turumva akarere kacu tuzakazamura”

Mubyo basabwa gushyira mu bikorwa nk’abaturage harimo gutangira mituweri ku gihe, gucunga umutekano batangira amakuru kugihe, hamwe no kubahiriza gahunda zose za leta bazigiramo uruhare rukomeye nkuko Barindikiye yabisobanuye.

Protais Nkeshimana wo mu murenge wa Gakenke avuga ko nubwo umwanya wa 15 bawakiriye ariko kuri we yabonaga badakwiye kujya munsi y’uturere icumi twambere kuburyo bahise bafata ingamba zikomeye nk’abaturage nabo bafite uruhare mu mihigo

Ati “nko muri mituweri hari uburyo usanga abaturage tudatanga mituweri neza, ariko ubu tugiye kwikosora buri wese akayitangira ku gihe hamwe n’imiganda, mbese akantu kose gakenewe kagakorwa, ubuhinzi nabwo bukongerwa maze tukabona gufata umwanya mwiza uri imbere”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita asobanura ko burya iyo igenzurwa rikozwe biba ari nk’idorerwamo kuko udashobora kwirebera mu ndorerwamo ngo uhakane ko ifoto irimo atari iyawe bakaba badashobora guhakana rero ko ibyavuye mu mihigo ari ibyabo kuko ariko bameze kandi bakaba banabyishimira kuko bakoze ibishoboka byose.

Ati “iyo tumaze kubona aho duhagaze noneho dufata ingamba zikomeye, muzo twafashe ni uko umwaka ushize twabonye ko imihigo myinshi twayirangije ukwa gatandatu kujya kurangira, tukaba duteganya gukora ibishoboka byose ukwa kane kukajya kugera imihigo yose dusa nk’abayirangije hasigaye kunoza kugirango bazasange birangiye”

Umuyobozi wa gakenke kandi asobanura ko bimwe mubikorwa byari biteganyijwe ko bizarangira mu mihigo ariko ntibirangire neza harimo icyitwa ibigega by’abagore hamwe no kwishyuza abagiye bambura ibigo by’imari biciriritse

Akarere ka Gakenke mu mihigo y’uyu mwaka kabaye aka cumi na gatanu ku rwego rw’igihugu, bituma kaba aka kabiri mu ntara y’amajyaruguru gakurikiye aka Gicumbi kabaye aka cumi na kane mugihugu.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles