Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Bwishyura: Imurikabikorwa ngo rituma abaturage bamenya umusaruro uturuka mu mihigo y’umurenge

$
0
0

m_Imurikabikorwa ngo rituma abaturage bamenya umusaruro uturuka mu mihigo y’umurenge

Kuri uyu wa 26 Kamena 2014, mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi habaye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere maze ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bushimira abafatanyabikorwa b’ako bo muri uwo murenge kuko ibyo bakora ngo bimurikira abaturage bigatuma bihuta mu iterambere kandi n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Bamwe mu baturage bitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko igikorwa nk’iki gituma bamenya umusaruro uturuka mu mihigo y’umurenge wabo. Shyaka Sylvain, umwe muri bo agira ati “Hari inyungu zirimo kuko bituma njye n’abandi baturage muri rusange tumenya imihigo abayobozi baba barahize n’umusaruro wayo.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’umurenge wa Bwishyura (JADF), Urimubenshi Aimable, we avuga ko impamvu bakora iki gikorwa ari uko Umujyi wa Karongi ugizwe n’uyu murenge ufite umwihariko wo kugira abanyamahanga benshi kuko ari umujyi w’ubukerarugenda. Agira ati “Impamvu dukora imurikabikorwa nk’iri ni uko twebwe twakira ba mukerarugendo benshi kandi baba bakeneye kumenya neza uyu mujyi.”

Mu gihe Umurenge wa Bwishyura ufatwa nk’Umurenge w’umujyi wa Karongi, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, na we ashima iri murikabikorwa kuko ngo rituma uyu mujyi urushaho kugaragara neza kandi ugakurura abagana aka karere. Agira ati “Ndashimira byihariye abafatanyabikorwa b’umurenge ibikorwa mwagiye mutugaragariza, ubushake bwo gukora igikorwa nk’iki, mukoze iyi ntambwe tuyihe muvuduko kurushaho.” Ibi akabivugira ngo bizatuma umujyi ushobora gukurura ba mukeragendo na serivisi zikiyongera maze byose bikagenda Bizana ingaruka nziza ku baturage.

Muri iki gikorwa, hanatanzwe impamyabumenyi (certificats) ku ntore ijana na mirongo ine na zirindwi zisoje urugerero. Cyakora abasaga umunani bakaba batazihawe kuko batitabiriwe urugerero ku buryo bukwiye. Muri iri murikabikorwa, hanabaye igikorwa cyo kuremera bamwe mu batishoboye muri uyu murenge barokotse jenoside yakorewe abatutsi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles