Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara: Intore zirashimirwa uruhare zigira mu iterambere ry’akarere

$
0
0

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashima ibikorwa by’intore z’imparirwakurusha zishoje igihembwe cya gatatu cy’urugerero, aho buhamya ko izi ntore zigira uruhare rugaragara mu iterambere ry’akarere binyuze mu bikorwa zikorana n’abaturage.

 m_Intore zirashimirwa uruhare zigira mu iterambere ry’akarere

Intore ihagarariye izindi mu murenge wa Muganza Mbabaneho Eric, avuga ko ibyo bagezeho nk’intore, ari ibikorwa bari bariyemeje mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamuka. Muri byo harimo gufasha abaturage gukora ifumbire y’imborera, ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza, kugira isuku,  kwigisha abaturage batari bazi gusoma no kwandika n’ibindi.

Ati “Icyo tugamije ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’akarere kacu kandi ibi bikazanatanga impinduka nziza ku gihugu muri rusange, ibi rero tuzabikora dufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye twiyemeje kandi tubikora neza tutiganyiriza”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Bwana Léandre Karekezi arashima ibikorwa by’izi ntore, avuga ko bigaragaza ko hari ibikorwa by’iterambere guhera mu miryango bakomokamo, mu kagari no mu murenge bityo no mu gihugu.

Yaboneyeho abibutsa ko bashoje igihembwe cya gatatu ariko bakaba batararangiza kuko ngo urugerero rukorwa umwaka wose bakaba bamaze gukora amezi arindwi. arabasaba gukomeza gukora ibikorwa bimurikira abaturage cyane cyane abakibaho mu icuraburindi no mu bujiji.

Ati “Ubumenyi mwakuye mu gutozwa ntibugende ngo bupfukiranwe, ndashaka ko mumenya ko muri abatoza bakomeye rwose, bityo mutoze n’abandi baturage bataratozwa kugira ngo bagire izo ndangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe,  kuko turashaka abanyarwanda bafite urukundo rw’igihugu”

Ikindi umuyobozi w’akarere agarukaho ni uko intore aho iri hose igomba kurangwa n’ibikorwa byiza by’indashyikirwa, haba kubazakomeza amashuri cyangwa kubazaba basigaye ku misozi y’iwabo, aba arabahamagarira cyane cyane kutazaba urubyiruko rw’imburamumaro, bakazajya bitabira umurimo ndetse bakanashishikarira kujya mu makoperative bagahanga imirimo.

Abakoze urugerero uko bikwiye bashyikirijwe certificats zemeza ko bakoze neza urugerero kandi bakaba basabwa kuzibika neza kuko nyuma y’ibyo bize hari ubundi bumenyi biyongereye n’izindi ndangagaciro zizakenerwa mu bihe biri imbere cyane cyane mu rwego rw’akazi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles