Mu gihe twatangiye kwinjira mu gihe cy’impeshyi, abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bagiye kwegerwa bakangurirwe kwirinda inkongi y’umuriro ijya yibasira imisozi hirya no hino.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09/06/2014.
Nyuma y’iyi nama, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko mu gihe cy’impeshyi iyo abantu barangaye usanga inkongi y’umuriro yibasiye imisozi hirya no hino, akaba ariyo mpamvu bagiye guhura n’abaturage bitarenze ukwezi kwa gatandatu kugira ngo babibutse kuzirinda cyane cyane hibandwa ku baturiye ahakunda kwibasirwa cyangwa hagomba kurindwa by’umwihariko.
Ati “Twiyemeje ko duhita dukora inama z’ubukangurambaga zihuse mbere y’uko dusoza ukwezi kwa gatandatu ku rwego rw’utugari mu mirenge yose, tukanagirira umwihariko imirenge ikikije pariki y’igihugu ya Nyungwe, ibisi bya Huye n’amashyamba manini atanaturiye cyane abaturage bijya binagorana kuyazimya”.
Mu rwego rwo kurwanya inkongi y’umuriro kandi ngo hazanakoreshwa amarondo yo ku manywa azajya acungwa abaturage bareba niba nta hantu hashya banareba abakora ibikorwa mu buryo bunyuranye n’amategeko bikunze kuba intandaro y’inkongi yibasira imisozi, ababikekwaho nabo bakigishwa.
“Hari amarondo dukora ya ku manywa kuko hari n’abahatwika ku manywa baba batwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo byose tukagira uburyo bwo kubigenzura ariko bigizwemo uruhare n’abaturage bahaturiye. Ikindi ni ukugira amakuru y’abashobora kuba batera inkongi kuko abenshi baba bazwi, ni ukubegera tukabaganiriza,” Umuyobozi w’akarere.
Inama nk’iyi igamije gukangurira inzego zinyuranye kwirinda inkongi y’umuriro by’umwihariko muri pariki y’igihugu ya Nyungwe yari yabaye tariki ya 25/05/2014, ubukangurambaga bukaba bukomeje kugira ngo abaturage bibutswe ko bakwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma bateza inkongi y’umuriro ku misozi n’amashyamba yaba aya leta, ay’abaturage ndetse no muri Pariki.