Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kamonyi: Bibutse jenoside yakorewe abatutsi, bashyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 12

$
0
0
Kamonyi Bibutse jenoside yakorewe abatutsi, bashyingura

Abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura ari benshi

 Tariki 8/6/ 2014, mu karere ka kamonyi bibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, hashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside 12,075  isanga indi 35,197. Imibiri yashyinguwe, yakuwe mu mva zari hirya no hino hiciwe abatutsi, bakaba bimuriwe mu rwibutso rw’akarere ruherereye mu kibuza mu murenge wa Gacurabwenge.

Kamonyi Bibutse jenoside yakorewe abatutsi, bashyingura2

Abayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka

 Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyakamonyi basabwe gutanga amakuru y’aho ababuriwe irengero bari,  kandi bakagira ubufatanye mu kwibuka kuko bihesha agaciro abazize jenoside.

Gakumba Jean Claude washyinguye abo mu muryango we biciwe i Musambira, avuga ko uburyo aba bantu bari bashyinguyemo butabaheshaga agaciro. Ngo nk’abiciwe ku kigo nderabuzima cya Musambira, abicanyi bari bategetse abagore ba bo kubashyingura mu byobo byari inyuma y’icyo kigo n’iruhande rw’ibagiro.

Egige Nkuranga, umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA, arashima Leta y’Ubumwe yahaye abacitse ku icumu umwanya wo gushyingura no kunamira ababo bazize jenoside, kuko na mbere y’ibyabaye muri 94, abatutssi bicwaga ariko ntibagire ababibuka  kubera ubutegetsi bubi bwariho.

Arasaba rero abazi ahari imibiri itarashyingurwa kuhamenyekanisha kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. Aragira ati “ntago tubasabye y’uko bazagaragara ahangaha ngo babivuge kuko bitera ubwoba, ahubwo bashobora gukoresha uburyo bwo kwandika ntibashyireho amazina ya bo”.

Protais Mitali, Minisitiri w’umuco na siporo, avuga ko inzibutso zifite agaciro gakomeye kuko zicumbitsemo imibiri y’abavandimwe babanye kandi bakaba barapfue urupfu rumwe ; ku bw’iyo mpamvu akaba asaba abagifite imibiri ishyinguye ku matongo kwitabira gahunda yo kubazana mu rwibutso.

Mitali yongeye gusaba abitabiriye uyu muhango kwitabira gahunda ya Ndi umunyarwanda babikuye ku mutima, abatarahigwaga bagatanga amakuru nyayo y’uko jenoside yagenze, ukuri ku mateka yaranze u Rwanda kukajya ahagaragara.

By’umwihariko aributsa abatuye icyahoze cyitwa Perefegitura ya Gitarama, gusaba imbabazi abanyarwanda kuko ariho havukiye ingengabitekerezo ya Jenoside mu ishyaka MDR- Parimehutu. Ngo mu myaka ya 1959 na 1973 ubwicanyi bwabaye mu gihugu niho bwaturutse.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles