Ubutumwa bwo kwigirira icyizere, gukomera no gukomeza kwiyubaka nibwo bwahawe imwe mu miryango yabuze ababo bari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro mu gihe cya genocide yakorewe Abatutsi.
Ubu butumwa bwahawe iyi miryango kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo hari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, aha I Kiziguro hakaba harabereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwahereye ku bitaro bya Kiziguro rwerekeza kuri kiriziya ya Kiziguro ahanatuwe igitambo cya misa yo gusabira abakozi b’ibi bitaro bahaguye.
Uru rugendo rwakomereje ku rwibutso rwa Kiziguro ahashyinguye imibiri y’abishwe bagera ku bihumbi 15000 maze bashyira indabo ku mva z’abaharuhukiye. Abakoranye naba nyakwigendera bakaba bagarutse ku murava bakoranaga batanga ubuzima nyamara bo bakaza kubwamburwa.
Dr. Mukama Diocles, umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro yasabye imiryango y’ababuze ababo kwihangana no gukomera. Yavuze ko igikorwa nk’iki gituma imiryango y’abari abakozi babona ko hari abo basigaranye. Ngo kwibuka abakozi bagenzi babo bishwe muri Jenoside bituma imiryango yabo yasigaye yumva ko hari abantu bayiri hafi bityo ntikomeze guheranwa n’agahinda.
Padiri mukuru wa paruwase Gatolika ya Kiziguro, yasabye abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange kubaha ubuzima bwa buri wese hagamije kwirindwa amahano nk’ayabaye. Yagize ati:” Ubundi cyaraziraga gukorera icyaha mu nzu y’Imana, ariko abicanyi bamariyemo abantu b’inzirakarengane. Ubuzima Imana yahaye umuntu ntawe ufite uburenganzira bwo kubumuvutsa”.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Esperance yasabye buri wese guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, bagaharanira kwigira by’umwihariko ku bacitse ku icumu kuko kwigira ari intsinzi ikomeye ku muntu utarabifurizaga kubaho.
Igikorwa nk’iki cyanakozwe umwaka ushize hakaba harakusanijwe amafaranga asaga miliyoni agashyikirizwa imirenge kugira ngo afashe abacitse ku icumu. Kuri ubu nanone hakusanijwe agera kuri miliyoni isaga 1, aya mafaranga akazifashishwa mu kuremera abo mu miryango y’abakoraga kuri ibi bitaro hakanazubakwa ahazajya hibukirwa aba bakozi ku bitaro.