Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rulindo: hibutswe abana bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

$
0
0

hibutswe abana bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ku cyumweru tariki ya 1 Kamena 2014, abaturage, abayobozi, abana n’abashyitsi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abana bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri mata umwaka w’1994 bo mu karere ka Rulindo.

Muri uyu muhango  wabimburiwe n’urugendo rwakozwe kuva  kunyubako y’umurenge wa Shyorongi bagana ku rwibutso rwa Shyorongi ruherereye mu kagari ka Bugaragara, ahashyizwe indabo ku mva ishyinguwemo inzirakarengane zazize jenoside.

Abana bagaragaje agahinda batewe n’iyicwa rya bagenzi babo  bishwe mu gihe cya jenoside babunamira ,banashyira indabo ku rwibutso, kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange bazize jenoside.

Uwimana Chadia yatubwiye ko kuba abagome barishe abana ari ibintu bibabaje, ngo kuko we asanga hari n’abana batari bazi icyo bari cyo ku birebana n’ubwoko.

Uyu mwana ngo ku bwe asanga byarakozwe n’abantu batari bazi uburengenzira bw’umwana muri icyo gihe.

Chadia yagize ati ”Abakoze jenoside ntibari bazi uburengenzira bwa muntu cyane cyane ubw’umwana. kuko hari n’abana bishwe batazi ubwoko bwabo”

Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muhango, abayobozi batandukanye basabye abari aho kwirinda icyakongera guteza amacakubiri mu banyarwanda, babasaba gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe cyane cyane  iterambere n’umutekano mu banyarwanda.

Urwibutso rwa Shyorongi rwubatse imbere y’umurenge wa Shyorongi rukaba rushyinguyemo abatutsi bazize jenoside barenga ibihumbi bibiri abana n’abakuze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles