Urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rurasabwa kuba umusingi w’umutekano no kugira icyerekezo gihamye mu gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, nyuma y’imyaka 20 kivuye mu mahano yakigwiririye mu mwaka wa 1994 biturutse ku buyobozi bubi.
Ibi uru rubyiruko rwabisabwe kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2014, mu nama y’inteko rusange y’urubyiruko rw’akarere ka Gatsibo. Muri iyi nama hagarutswe ku mateka mabi yaranzwe no kubiba amacakubiri mu banyarwanda, aho wasangaga ubwoko bw’abatutsi bwarahezwaga muri byose, uru rubyiruko rukaba rwaneretswe filimi igaragaza ayo mateka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, atangiza iyi nama yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma igihugu cy’uwanda cyongera gusubira mu icuraburindi nk’iryo cyahozemo. Ruboneza yibukije kandi uru rubyiruko kuba intangarugero aho bari hose no mubyo bakora byose.
Yagize ati:” Iyo urebye amateka mabi igihugu cyagize, ukareba n’aho kigeze ubu kiteza imbere ni uko hari imbaraga zabikoze, ni ngombwa rero ko urubyiruko rugira icyerekezo nyacyo mu gukomeza kubumbatira ibyo byiza”.
Bamwe mu bahagarariye urubyiruko mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, ubwo twaganiraga, badutangarije ko muri iyi nama bungukiyemo byinshi birimo; kugendera ku ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda zirimo ku ikubitiro gahunda ya ndi umunyarwanda ndetse no kwirinda abababwira ibinyoma bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Iyi nama yari yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’Ingabo mu Karere, uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’abahagarariye urubyiruko mu Mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo uko ari 14, bakaba basabwe kujya kwigisha ibyo bakuye muri iyi nama bagenzi babo bashinzwe kuyobora.