Hagamijwe kubaka ubufatanye, imigenderanire no kungurana ubumenyi, abanyamuryango ba FPR bo mu Karere ka Gatsibo bagiriye uruzinduko mu karere ka Rulindo kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gicurasi 2014, aho bigiye byinshi birimo no kwiga imishinga yakorwa igateza imbere umuryango.
Uru rugendo shuli mu karere ka Rulindo rwitabiriwe n’abahagarariye umuryango FPR mu mirenge yose y’akarere ka Gatsibo, abahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango ndetse n’urw’abagore nabo b’abanyamuryango.
Bakigera mu karere ka Rulindo bakiriwe ku biro by’Umuryango, babanza kuganirizwa ku bikorwa bitandukanye byagezweho n’Umuryango ndetse bahana ibitekerezo ku buryo bikorwa ku mpande zombi.
Kangwajye Justus, Chair man w’Umuryango FPR mu karere ka Rulindo akanaba umuyobozi wako, abajijwe uburyo bwifashishwa mu guteza imbere abaturage, yavuze ko hafatirwa ku mahirwe ahali nubwo yaba make, ngo bakaba bibanda ku bworozi bw’amatungo magufi. Ku bijyanye n’imiyoborere avuga ko bibanda kukudahuzagurika no guha abakozi akanya ko gutekereza kubyo bali gukora bakanagirwa inama.
Ngiruwonsanga Jean Marie, ukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’inkoko aho kugeza ubu yoroye inkoko zirenga igihumbi, yavuze ko utategereza kugira icyo ukora ari uko ubonye amafaranga menshi wifuza ngo kuko icya mbere ari ugutinyuka ugahera kuri bike, kuko igishoro kiba mu mutwe.
Uwari uyoboye abanyamuryango ba FPR mu karere ka Gatsibo, Umfuyisoni Bernadette, yavuze ko bigiye byinshi kuiri aka karere ka Rulindo, ati:” Ni byinshi tubashije kungukira muri uru rugendo shuli, ku buryo natwe tugiye kubigerageza mu karere kacu mu rwego rwo kurushaho kwikura mu bukene”.
Ubusanzwe umuryango RPF, mu bikorwa byawo bya buri munsi wifashisha imisanzu itangwa n’abanyamuryango, gusa hakaba hanatekerezwa uko hakorwa imishinga yafasha abanyamuryango kwizamura, nkuko ibi byatanze umusaruro mu karere ka Rulindo kasuwe.