
Kuva tariki 16/2/2014, ubwo urubyiruko ruturutse mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bituriye ibiyaga bigari(CEPGL), rutangiye ingando y’ibyumweru bitatu, abayitabiriye barahamya ko igihe bamaranye n’ibikorwa bafatanyije byatumye barushaho kumenyana.
Kwicarana, kuganira no gukorera hamwe byagabanyije urwikekwe , uru rubyiruko rwagiranaga kubera amateka bumva ku bihugu byabo. Bamwe bari bafite ingengabitekerezo zitari nziza ku miterere n’imyumvire y’abo mu bindi bihugu, ariko ngo igihe bamaranye cyababereye ishuri ryo kumenya ukuri ku byo babwirwaga.
Avuga uko yatekerezaga abanyarwanda, Amani Ndoole Thais, aturuka i Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo, aragira ati :”natekerezaga ko abanyarwanda ari babi, bagira umutima mubi, ko bikunda ariko naje kubona ko abanyarwanda bagira urukundo, ko bakunda abakongomani, ko bakunda abarundi. N’ubu hagize uza muri iyi ngando, ntiyabasha kudutandukanya kuko twese twabaye umwe.”
Naho Basogomba Jean Michel akomoka mu gihugu cy’u Burundi. Avuga ko yari yarabwiwe ko abanyekongo ari abantu batagira icyo bitaho, abanyarwanda bo ngo bakaba abiyemezi, bumva bashoboye ko ibintu byose, ariko ngo yasanze ntaho bataniye n’abarundi, aho avuga ati ”ibyo dushoboye n’aho tugira intege nke ni kimwe kuko twese turi abantu kimwe”.
Kubwa Ufitinema Delphine, umunyarwandakazi witabiriye iyi ngando, ngo akurikije amakuru y’ukuntu bamwe mu banyekongo bahohotera abanyarwanda, ntiyatekerezaga ko abanyarwanda n’abanyekongo bamara igihe babana.
Ibyo Ufitinema yumvaga bidashoboka, byarashobotse.Kandi ngo yasanze barimo abantu beza. Naho abarundi ngo yabwirwaga ko ari abirasi, ariko aho nyuma yo kubana na bamwe muri bo no kubamenya ahamya ko barimo abana beza, bakundana, kandi abona ari bamwe nta tandukaniro rigaragara.
Mu bikorwa uru rubyiruko rukorera hamwe , harimo kwiga uburyo bwo kwimakaza umuco w’amahoro no kwihangira imirimo bi imyuga irimo itandukanye irimo gukora amarangi, kubumba amavazi, gusuka imisatsi no kubumba ibikoresho by’ubwubatsi.
Ngo bifatanyije n’abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare, mu murenge wa Rukoma,aho bafatanyije kubaka amacumbi y’abanyarwanda birukanywe n’Igihugu cya Tanzaniya, bakora n’umuganda mu Bugesera , ku mupaka wa Nemba-Gasenyi ku ruhande rw’Uburundi bakorera mu Ntara ya Kirundo.
Iyi ngando irimo kubera mu murenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, izasozwa ku cyumweru tariki 08/3/2014, urubyiruko rukazajya gusangiza ubumenyi bavomye mu Rwanda mu bihugu bya bo. Nyuma yo guhurira mu Rwanda, ngo biteganyijwe ko hazakorwa n’izindi ngando muri RDC no mu Burundi.