Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 800 zisaga nizo zongerewe mu ngengo y’imari ya 2013-2014 ikuwe kuri miliyari 12 na miliyoni zisaga 30 iba miliyari 12 na miliyoni 900 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda, akazakoreshwa muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka nkuko byemejwe n’inama jyanama idasanzwe y’akarere ka Rusizi yateranye kuwa 28/02/2013,
Impamvu yatumye iyi ngengo y’imari y’akarere ka Rusizi yongerwa byatewe no kuba hari inkunga zitegerejwe zifasha mu bikorwa by’iterambere bizakorwa muri aka karere mu mishinga y’ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amazi, imihanda n’ibindi.
Mubusanzwe guhindura ingengo y’imari biteganywa n’itegeko aho rivuga ko ngo imirongo y’ingeno y’imari y’akarere ishobora kuvugururwa bivuye ku nkomoko y’amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro by’akerere ndetse n’inkunga zitangwa n’ibigo bishamikiye kuri leta na za minisiteri, ibi rero bikaba ari nabyo byagendeweho mu kuvugurura no kongera ingengo y’imari aho yongereweho amafaranga agera kuri 873 721 029 frw.
nubwo ariko hongerewe miliyoni zisaga 800, umunyamambanga shingwabikorwa w’akarere w’agateganyo Ntivuguruzwa Gervais yatangaje ko aya mafaranga azatangwa n’abafatanya bikorwa batandukanye akaboneraho guhumuriza abatanga imisoro ababwira ko badakwiye kugira impungenge z’uko imisoro iziyongera.
Shema Jean Bosco, visi perezida wa jyanama y’akarere ka Rusizi atangaza ko mu rwego rwo kurushaho gukoresha ingengo y’imari neza yongerewe, ngo bazajya bifashisha ikoranabuhanga amafaranga akoreshwa bitari ngombwa akagabanuka dore ko ngo abakozi baba bahawe amafaranga abafasha mu ngendo baza mu Manama , ninayo mpamvu kubwe umva kubagaburira biba bitakiri ngombwa.
muri iyi nama jyanama y’akarere ka rusizi kandi, abajyanama bemeje amabwiriza azangenga igihembwe cy’ihinga cya kabiri azanafasha abahinzi kurushako kongera umusaruro aharimo guhuza ubutaka, gukoresha amafumbire y’imborera n’imvaruganda ndetse no guhuriza umusaruro hamwe.